Inkuru Nyamukuru

Abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza

todayOctober 5, 2020 34 1

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), gitangaza ko abarimu bose bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’abandi bakozi b’ibyo bigo bagiye gukora ikizamini cyo kureba urwego bariho mu rurimi rw’Icyongereza.

Ibyo birakorwa kugira ngo aho bikenewe bagenerwe amahugurwa muri urwo rurimi kuko ari rwo ahanini rutangwamo amasomo.

Ibizamini bikazatangira ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, bikazahera mu Mujyi wa Kigali, nyuma bikazakomereza no mu zindi Ntara.

Umuyobozi wa REB, Dr Irénée Ndayambaje avuga ko uretse abarimu, ibyo bizamini ngo binareba abandi bakozi bose bo mu mashuri kuko bakenera kuvugana n’abanyeshuri.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yamaze imyaka itatu muri koma, aje asanga ahari iwe barahateje

Mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru y'umugore wavuye mu bitaro nyuma y'imyaka itatu agasanga umugabo yaragurishije imitungo yabo yose. Abahoze ari abaturanyi b'uyu mugore witwa Ayingeneye Leonie bavuga ko umugabo we yagurishije imitungo nyuma yo kubeshya ko umugore yapfuye. Kuri ubu uyu mugore utabasha guhagarara cyangwa ngo abe yakwicara kubera ubumuga yavanye mu burwayi bwe, acumbikiwe n’umuyobozi w’umudugudu. Umva inkuru ibabaje y'uyu […]

todayOctober 3, 2020 25 1

Post comments (1)

  1. Ndarukunda James on October 5, 2020

    Ndibaza niba icyo kizamini kireba abarimu bo mu bigo bya leta gusa cyangwa areba abarimu muri rusange.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%