Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ukwakira Perezida wa Republika Paul Kagame yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bya Angola, Uganda na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inama iri kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iyi nama iyobowe na Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi, ikaba yiga ku bibazo by’umutekano mu karere, gushakira umuti ibibazo bya Politiki mu bihugu bigize akarere no gutsura umubano muri ibyo bihugu.
Mu kwezi kwa Nzeri nibwo Perezida wa (DRC) Tshisekedi, yatumiye abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweli Museveni, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, n’uwa Angola João Lourenço ngo bahure imbona nkubone mu nama yiga ku bibazo byugarije akarere.
Iyo nama ariko ntiyabaye kubera impamvu zitandukanye bitewe ahanini n’itariki yatekerezwaga kubera kandi hakiri ikibazo cy’icyorezo cya COVID-19 cyanatumye gutegura iyo nama bitoroha, cyakora ngo noneho iyi nama iraba yiga ku bibazo bibangamiye amahoro mu karere, umutekano, ububanyi n’amahanga n’imibanire mu bya Politiki.
Iyi nama igiye kuba mu gihe umwuka mu bihugu bigize akarere utameze neza, u Rwanda rukaba rwarakomeje kugaragaza ko rwiteguye gukorana n’u Burundi na Uganda ngo ibibazo bihari bikemuke.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki bagaragaza ko igihe Tshisekedi yahuza iyi nama ikaba yaba afunguye urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo biri mu karere ngo bishakirwe umuti, by’umwihariko ibibazo by’umutekano muke n’imibanire itameze neza hagati y’ibihugu.
Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019 Perezida Tshisekedi yagaragaje ko Politiki ye izashyira imbere ku kuzahura imibanire n’ibihugu byo mu karere yari yarajemo agatotsi, kugarura amahoro mu karere no gutsinsura imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko mu burasirazuba bwa DRC, agace gakungahaye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kakunze kwibasirwa n’intambara z’urudaca kubera iyo mitwe yitwaje intawaro
Perezida Tshisekedi kandi yifuza ko u Rwanda na Uganda byongere kubana mu mahoro aho afatanyije na Perezida wa Angola Lourenço ngo umubano w’ibyo bihugu wongere ube ntamakemwa.
Post comments (0)