Inkuru Nyamukuru

Polisi yerekanye abiyita ‘abamarine b’i ‘Kandahari’ bakekwaho kwica Nsengayire Anicet

todayOctober 7, 2020 26

Background
share close

Mu ijoro ryakeye ari tariki 31 Kanama 2020, mu rugo rwa Habarurema Anicet ruri mu mudugudu wa Cyugamo, akagari ka Gako mu murenge wa Masaka w’akarere ka Kicukiro, hateye abajura bamwiba televiziyo ariko basiga bamwiciye umushoferi witwaga Nsengayire Anicet.

Habarurema waganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, avuga ko ahagana saa munani n’igice z’igicuku yikanguye yumva umuturanyi avuza induru amumenyesha ko arimo kumva urugo rwe rwatewe n’abajura.

Habarurema yagize ati “Nasanze buriye igipango bamanukira ku mifuka y’ifumbire yari iri mu rugo, bagonyoza ibyuma by’idirishya(grillage) bakoresheje ijeki, batuga ibyuma bafungura idirishya, umuto muri bo arinjirira atwara televiziyo gusa(flat screen)”.

“Ntekereza ko muri uko gukanda idirishya, umushoferi wanjye(Nsengayire Anicet wari ufite imyaka 59 y’ubukure), yari aryamye mu yindi nzu (ya Annexe) yabumvise akabyuka”.

“Bamutuye hasi bafata urukerero rw’ibyuma(scie à méteaux) bamuca ijosi. Jyewe nari mbyutse njya kumutabaza ko twatewe nsanga aragaramye aho yapfuye, ni ko gutabaza abashinzwe umutekano”.

Habarurema yaje kuri Polisi kureba abafashwe bakekwaho kumwiba no kumwicira umuntu, barimo uwitwa Ndayishimiye Eric ukomoka mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Uyu musore (Ndayishimiye) avuga ko bafite itsinda ry’abajura ry’abavuye kugororerwa Iwawa ariko bakaza gusubira mu bikorwa byo kwiba bakoresheje gutobora inzu z’abaturage.

Ndayishimiye avuga ko iri tsinda ryitwa ‘abamarine’ rikorera mu gace kitwa ‘Kandahar’ (kitiranywa n’umujyi wo muri Afganistan), kari hepfo y’umujyi wa Kabuga mu murenge wa Masaka, mu muhanda ugana i Rwamagana na Bugesera.

Ndayishimiye ahakana ibyaha aregwa, akavuga ko atagiye kwiba kwa Habarurema ahubwo ko hari abandi “bamarine” bakorana baje kumwigambaho ko bavuye kwiba televiziyo bagasiga bishe umuntu.

Yagize ati “N’imbere y’Imana ntabwo twebwe twigeze twica umuntu, icyo nemera ni uko twagiye kwiba firigo(refrigerator) ku Muyumbu(muri Rwamagana), ikaba ari yo abashinzwe umutekano badufatanye, ariko nta televiziyo twibye”.

Ndayishimiye yakomeje agira ati “ibyo kwica umuntu byabazwa ‘Vieux’ (Habarurema Anicet) na nyina, kuko hari ibisambo twagiye kwibana firigo, igihe kimwe byaje kwigamba ngo ‘cya gihe twagiye kwiba ‘flat screen’ twavuyeyo umuntu tumurangije”.

“Nanjye narabashubije nti ‘kweli, amafaranga ibihumbi 100 babahaye kuri iyo flat ni yo yatumye mwica umuntu!”

N’ubwo Ndayishimiye na bagenzi be uko ari batanu bahakana ibyaha byo kwica Nsengayire no kwiba televiziyo kwa Habarurema, Polisi irabibakeho ndetse ikavuga ko kwisobanura kwabo ari amatakirangoyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko mu gihe inkiko zahamya abo basore ibyaha byo kwiba no kwica, ingingo y’170 y’Amategeko n’Ibihano ibateganyiriza igifungo cya burundu.

CP Kabera yagize ati “ubundi umuntu wagiye Iwawa kwiga kwihangira imirimo akagaruka, agafatirwa mu bikorwa nk’ibi, ahura n’ingaruka nk’izi mu buzima bwe bwose”.

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko iperereza rizakomeza gukorwa ku bufatanye n’abaturage, kugira ngo abakora udutsiko two kwiba no kwica abaturage bafatwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubwato bwagenewe abatuye ku Nkombo bwabagezeho

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Uburengerazuba. Ubwato bwashyikirijwe abaturage ba Nkombo buzakurikirwa n’ubundi bwato bunini perezida Paul Kagame yabemereye bugiye kubakwa, bakazabushyikirizwa mu mwaka wa 2021. Kigali Today ivugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo Aphrodis William Sindayiheba yatangaje ko ubwato bahawe bujyanye n’igihe kandi buzajya butwara abantu 30. Agira ati: “Ni ubwato bwiza kandi bujyanye n’igihe, ibyo […]

todayOctober 5, 2020 38

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%