Inkuru Nyamukuru

Bonerwa n’inyamaswa zivuye muri Nyungwe bakabura ubuvugizi ngo bishyurwe

todayOctober 9, 2020 221

Background
share close

Abatuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, barinubira kuba bakunda konerwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Nyungwe, bakabura ababavuganira ngo bishyurwe.

Ubundi ngo bakunze konerwa n’inyamaswa bamwe bita inkote abandi ibitera, bakonerwa kandi n’ibyondi ndetse n’ifumberi. Muri rusange kandi izi nyamaswa ngo zona imyaka yose zisanze nk’uko bivugwa na Innocent Nzamuturimana na we uhaturiye.

Abakecuru n’abasaza ibi bisimba bikunze konera, bavuga ko batamenya iyo babariza, nyamara ngo iyo inyamaswa zateye mu mirima yabo batahira guhinga, ntibagire icyo babasha gusarura.

Uretse aba bakecuru batazi aho bagomba kubariza, n’ababaruriwe ubwone baturanye ngo ntibarishyurwa ibyo bonewe, umwaka ukaba urashize.

Emmanuel Nsanzimana, umufashamyumvire wa Parc uhuza abaturage na RDB muri kariya gace, avuga ko muri rusange abatamenya aho babariza iby’ubwone babiterwa no kutitabira inama. Icyakora na we yemeza ko ababaruriwe ubwone mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka na n’ubu batarishyurwa.

Joseph Nzabonikuza, Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka gifite mu nshingano kwishyura abonewe n’inyamaswa zo muri pariki, avuga ko abonewe bakabamenya babishyura, ko kutishyura ahanini bituruka ku bahagarariye abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko bagiye kwegera aba baturage bakabafasha, kugira ngo bazabone ubwishyu bifuza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Uburezi irashakisha uko abana batewe inda batareka ishuri

Minisiyeri y’Uburezi itangaza ko yatangiye gukusanya imibare y’abana b’abakobwa batewe inda muri iki gihe bamaze batiga kubera Covid-19, bityo bafashwe kugira ngo bitazabaviramo guhagarika kwiga kubera icyo kibazo. Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, icyo kiganiro kikaba cyaribanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri. Minisitiri Uwamariya yagarutse kuri icyo kibazo nyuma y’aho cyari kibajijwe n’umuturage […]

todayOctober 9, 2020 37

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%