Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, icyo kiganiro kikaba cyaribanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri.
Minisitiri Uwamariya yagarutse kuri icyo kibazo nyuma y’aho cyari kibajijwe n’umuturage ufite impungenge kuri abo bana, aho yatanze urugero ku karere ka Rwamanaga karimo abana nk’abo 170.
Hashize iminsi mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abangavu baterwa inda, aho MIGEPROF, yatangaje ko abana basaga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda muri 2016, icyo ngo kikaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa, cyane ko bitigeze bihagarara.
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Gaspard Musonera, Umunyamanga Uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta, baragaruka kuri gahunda yo guhuza ibigo bya leta, aho bimwe byavuyeho cyangwa se bigahindura imikorere. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Post comments (0)