Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Uburezi irashakisha uko abana batewe inda batareka ishuri

todayOctober 9, 2020 37

Background
share close

Minisiyeri y’Uburezi itangaza ko yatangiye gukusanya imibare y’abana b’abakobwa batewe inda muri iki gihe bamaze batiga kubera Covid-19, bityo bafashwe kugira ngo bitazabaviramo guhagarika kwiga kubera icyo kibazo.

Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, icyo kiganiro kikaba cyaribanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri.

Minisitiri Uwamariya yagarutse kuri icyo kibazo nyuma y’aho cyari kibajijwe n’umuturage ufite impungenge kuri abo bana, aho yatanze urugero ku karere ka Rwamanaga karimo abana nk’abo 170.

Hashize iminsi mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abangavu baterwa inda, aho MIGEPROF, yatangaje ko abana basaga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda muri 2016, icyo ngo kikaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa, cyane ko bitigeze bihagarara.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%