Inkuru Nyamukuru

Ku myaka 89 yagiye gusezerana mu murenge n’uwo bashakanye

todayOctober 13, 2020 24

Background
share close

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, Rwabudandi Cyprien w’ímyaka 89 yasezeranye mu murenge n’umufasha we Nyirabashumba Asela wímyaka 82.

Ni isezerano ryabereye mu murenge wa Gisenyi akagari ka Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Rwabudandi yatangarije Kigali Today ko kuba yagiye gusezerana Atari ubwambere ahubwo ari ubwa kabiri kuko isezerano rya mbere ridafite aho ryanditse.

Yagize ati:” Nongeye gusezerana, ariko nari narabikoze mu 1951 ubwo nari ndangije kwiga, ku ngoma yUmwami Rudahigwa. Gusa icyo gihe ntaho byanditswe ku buryo ubu byagaragara. Twarasezeranye, mba pasteri, hanyuma tujya muri Congo, twiberayo, Tugarutse rero ntahantu bigaragara ko twasezeranye.”

Abajijwe isezerano asezerana, avuga ko ari isezerano vangamutungo. Ati:“Twe twarabirangije, turasezerana irivanga iki ko byose twabirangije, iriduha uburenganzira ku byo dutunze.”

Rwabudandi avuga ko kubera ntabyangombwa bigaragaza ko basezeranye ngo baguze ubutaka ariko kubuhinduza birabagora kubera ntaho banditse ko baseseranye, ari nayo mpamvu bahisemo kubikora ubu.

Kigali Today ntiyabashije kuvugana na Nyirabashumba Asela w’imyaka 82 kubera intege nke yari afite, dore ko no kuza gusezerana, baje bamufashe kubera intege nke.

Ntibagiye gusezerana ku murenge nkuko abandi babigenza, ahubwo bagiye ku kagari ka Rubavu kubera intege nke, ari naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’murenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yabasanze.

Uwimana Vedaste akaba yatangarije Kigali Today ko abasezeranye bari mu bafite imyaka myinshi yakiriye n’ubwo hari abandi baza gusezerana baherekejwe n’abuzukuru. Ahamagarira abakiri bato kwitabira gusezerana imbere y’amategeko kuko hari uburenganzira bitanga.

Agira ati; “Gusezerana ni uburenganzira bw’umuntu ariko bigira n’uburenganzira byongera. Abadasezeranye hari uburenganzira bivutsa. Abakiri bato babana batarasezeranye tubagira inama yo gusezerana kuko bitanga ikizere mu mibanire, bifasha n’uburenganzira ku bintu bitandukanye; si kimwe nk’utarasezeranye.”

Avuga ko nta myaka badasezeranya kandi ko n’abafite intege nke babasanga hafi y’inyubako z’ubuyobozi, bagasezerana imbere y’amategeko.

Agira ati; “Wabonye ko bariya twabasanze aho batuye tubasezeranyiriza mu nyubako y’akagari kuko kugera ku murenge byabagora, n’abandi bafite intege nke batubwira tukabafasha kubona icyo amategeko abemerera.”

Igikorwa cyo gusezeranya Rwabudandi n’umufasha we Nyirabashumba bari baherekejwe n’abana babo n’abuzukuru bari bishimiye kubareba basezerana imbere y’amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

1300 bahombejwe n’indwara ya Coronavirus bagiye guhabwa igishoro

Abacuruzi batoya 1300 bahombejwe na Gumamurugo kubera indwara ya Coronavirus, bagiye guhabwa igishoro giciriritse ngo bongere bakore. Aba bacuruzi ni abo mu mirenge imwe n'imwe yo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke.  1300 bagiye kuremerwa ni abacuruzi bari basanzwe bacuruza amafaranga atari menshi, byatumye hatekerezwa ko ibihumbi 50 byabafasha kongera gutangira, banahabwa inyigisho bakazabasha kugera kure kuruta uko bari basanzwe. Iyi nkunga bazayihabwa n'ihuriro IPC (Initiative pour la Participation […]

todayOctober 10, 2020 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%