Inkuru Nyamukuru

Abagabo bihakanye abana babyaye bagiye gupimwa ADN

todayOctober 14, 2020 49

Background
share close

Kuri uyu wa 14 Ukwakira, impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe yatangije umushinga wo gupima ADN abana bihakanywe n’abagabo kugira ngo bagire uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, aho iki gikorwa cyatangirijwe, buvuga ko gupima ADN bizafasha kandimu gukumira isambanywa ry’abana kuko bizaba byoroshye kumenya uwabikoze.

Ni umushinga uzakorera mu turere twa Nyagatare na Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba na Gasabo mu mujyi wa Kigali. Mu guhitamo uturere ngo byashingiwe kukuba ari two dufite imibare myinshi y’abangavu baterwa inda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko kuba babonye umufatanyabikorwa mu kumenya abana bihakanywe na ba se bagiye kubanza kumenya abafite icyo kibazo babahuze n’umufatanyabikorwa. Avuga ko ko iki gikorwa nigitangira bizafasha mu gumira ikibazo cy’abihakana abo babyaranye.

Uyu mushinga wo gufasha abakobwa n’abangavu batewe inda ariko abana bakihakanwa na ba se ku ikubitira uzamara amezi 3, wongere gusubukurwa mu kwezi kwa mbere 2021 umare amezi 6. Icyo uzafasha ni ugutanga ikiguzi cy’ikizamini cya ADN kuko benshi baba badafite ubushobozi bwo kuyipimishiriza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINICOM irizeza igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihe byaba byeze

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda(MINICOM), yatangaje ko ibiciro by'ibiribwa ari byo byonyine bishobora kugabanuka mu mpera z'uyu mwaka bitewe n’uko ibirimo guhingwa ubu bizaba byeze, ariko ko ibicuruzwa bikomoka hanze byo bishobora gukomeza guhenda. Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yasobanuye ko impamvu yo kuzamuka kw'ibiciro by'ibiribwa muri iki gihe iterwa n'uko nta musaruro uboneka mu gihe cy'impeshyi, uwabonetse mu […]

todayOctober 14, 2020 126

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%