Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze(LODA) kiravuga ko cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, akaba ari igikorwa giteganyijwe kuzarangira mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka utaha wa 2021.
Nyuma yaho mu kwezi kwa Gashyantare ni bwo ibyiciro bishya bitanu by’ubudehe bizatangira gukoreshwa kugera muri 2024.
Icyiciro cya mbere cyitwa A kirimo imiryango yinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa urugo rufite ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.
Icyiciro cya kabiri B, ari na cyo cyateje impaka kubera intera y’ubukungu iri hagati y’abagishyizwemo, kigizwe n’ingo zinjiza amafaranga guhera ku bihumbi 65 kugera ku bihumbi 600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.
Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.
Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.
Icyiciro gatanu E kigizwe n’abazahabwa inkunga bitewe n’impamvu zigaragara ku mubiri z’uko batishoboye.
Icyiciro cyateje impaka bamwe mu baturage ni icya kabiri cyitwa B, aho bavuga ko batumva impamvu umuntu uhembwa amafaranga ibihumbi 65 ku kwezi yashyirwa mu cyiciro kimwe n’uhembwa ibihumbi 600.
Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ni uko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kongera gutwara abantu bicaye 100% mu gihe zari zimaze iminsi zitwara 50%. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, yasobanuye impamvu icyo cyemezo cyafashwe. Agira ati “Icyo ni kimwe mu byemezo bifatwa kugira ngo twongere dusubize ubukungu bw’igihugu mu […]
Post comments (0)