Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), yatangaje ko ibiciro by’ibiribwa ari byo byonyine bishobora kugabanuka mu mpera z’uyu mwaka bitewe n’uko ibirimo guhingwa ubu bizaba byeze, ariko ko ibicuruzwa bikomoka hanze byo bishobora gukomeza guhenda.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yasobanuye ko impamvu yo kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa muri iki gihe iterwa n’uko nta musaruro uboneka mu gihe cy’impeshyi, uwabonetse mu itumba ry’ubushize ukaba urimo gushira, ariko ko mu mpera z’umwaka hari ibiribwa bizaba byeze.
Icyo gihe akaba ari bwo abaturarwanda bakwitega ko ibiciro by’ibiribwa bishobora kugabanuka, ariko ko ibindi bicuruzwa bizakomeza guhenda bitewe n’uko bituruka hanze kandi inzira binyuramo zikaba zikigoranye kubera ingamba zo kwirinda Covid 19.
Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien yatanze urugero rw’ibirayi ko bitangiye kuboneka kandi ko igiciro cyabyo kizakomeza kugabanuka muri izi mpera z’umwaka.
Karangwa yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka ari na bwo MINICOM izashyiraho igiciro fatizo ku biribwa bimwe na bimwe bikenerwa cyane, birimo ibirayi, umuceri, ibigori n’imyumbati.
Mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri, Salukondo Mamisa Faruda umugore w’umukongomani wakundanye n’umunyarwanda akamukurikira mu Rwanda, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga akarere ka Rubavu tariki ya 10 gicurasi 2019 Salukondo Mamisa yasabye Perezida ubwenegihugu kuko yashakanye n’umunyarwanda ndetse bakaba barabyaranye. Mu kiganiro na KT Radio, nyuma yo guhabwa ubwenegihugu Salukondo Mamisa yavuze ko yishimiye kuba umunyarwanda kandi ashimira Perezida Paul Kagame kuba yarabimusezeranyije, none […]
Post comments (0)