Inkuru Nyamukuru

Umunyecongo, Salukondo Mamisa Faruda, wakundanye n’umunyarwanda yahawe ubwenegihugu

todayOctober 14, 2020 48

Background
share close

Mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri, Salukondo Mamisa Faruda umugore w’umukongomani wakundanye n’umunyarwanda akamukurikira mu Rwanda, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga akarere ka Rubavu tariki ya 10 gicurasi 2019 Salukondo Mamisa yasabye Perezida ubwenegihugu kuko yashakanye n’umunyarwanda ndetse bakaba barabyaranye.

Mu kiganiro na KT Radio, nyuma yo guhabwa ubwenegihugu Salukondo Mamisa yavuze ko yishimiye kuba umunyarwanda kandi ashimira Perezida Paul Kagame kuba yarabimusezeranyije, none bikaba bibaye.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yamumenyesheje ko guhabwa ubwenegihugu bijyana no kugira uburenganzira nk’umunyarwanda ariko kandi bikagira inshingano bitanga zirimo gukorera igihugu no kukitangira.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibyiciro by’ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Gashyantare 2021

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'Inzego z'Ibanze(LODA) kiravuga ko cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe, akaba ari igikorwa giteganyijwe kuzarangira mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka utaha wa 2021. Nyuma yaho mu kwezi kwa Gashyantare ni bwo ibyiciro bishya bitanu by'ubudehe bizatangira gukoreshwa kugera muri 2024. Icyiciro cya mbere cyitwa A kirimo imiryango yinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa urugo rufite ubutaka burenga hegitare 10 […]

todayOctober 14, 2020 59

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%