Inkuru Nyamukuru

Banki y’Abaturage (BPR) irimo kwakira icya cumi n’amaturo y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi

todayOctober 15, 2020 58

Background
share close

Bankiy’Abaturage (BPR atlas mara) yatangije ubufatanye n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, aho abanyetorero bose bazajya banyuza amaturo n’icya cumi (1/10) babinyujije mu ikoranabuhanga rya Mo-Pay.

Ubuyobozi bw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (SDA) mu Rwanda hamwe na Banki y’Abaturage bakoze inama kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2020, bemeranywa ko nta mudivantisiti w’umunsi wa karindwi uzongera gutanga amaturo n’Icya cumi (1/10) akoze ku mafaranga.

Umuntu wese ufite telefone zigezweho (smart phone) azajya ashyiramo ikoranabuhanga cyangwa se (App) rya Mo-Pay, arifungure rimwereke uburyo yakura amafaranga ye kuri konti yo muri banki cyangwa kuri Mobile Money, agahita atanga ituro n’icyacumi kuri konti y’urusengero rwe rw’Abadivantisti.

Hari n’uburyo budakenera internet buzakoreshwa n’umuntu ufite telefone iyo ariyo yose agakanda *517#, maze akagenda akurikiza ibyo asabwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagabo bihakanye abana babyaye bagiye gupimwa ADN

Kuri uyu wa 14 Ukwakira, impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe yatangije umushinga wo gupima ADN abana bihakanywe n’abagabo kugira ngo bagire uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, aho iki gikorwa cyatangirijwe, buvuga ko gupima ADN bizafasha kandimu gukumira isambanywa ry’abana kuko bizaba byoroshye kumenya uwabikoze. Ni umushinga uzakorera mu turere twa Nyagatare na Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba na Gasabo mu mujyi wa Kigali. Mu guhitamo uturere ngo […]

todayOctober 14, 2020 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%