Inkuru Nyamukuru

Mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro hatangijwe umushinga “50 Million African women Speak Project”

todayOctober 15, 2020 38

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare busaba abagore gutinyuka bagakora ibikorwa byabo bagamije kwihaza no gusagurira isoko. Ni mu gihe kuri uyu wa 15 Ukwakira hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Ni umunsi wizihirijwe mu kagari ka Nkoma, umurenge waTabagwe, aho abagore batishoboye 16 borojwe ihene. Nyamara uyu munsi wizihijwe imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2018 abagore 65.7% bakora ubuhinzi budasagurira isoko.

Zimwe mu nzitizi umugore wo mu cyaro agihura nazo harimo ubukene bukabije cyane ku bayobora ingo aho bari ku kigereranyo cya 39.5% nk’uko byagaragajwe muri raporo y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV4 na EICV5).

Umva inkuru irambuye hano:

Ahandi hizihijwe umunsi w’umugore wo mu cyaro ni mu karere ka Musanze aho abagore berekanye uburyo bamaze kuva mu bukene bihangira imirimo

Ni umuhango wabaye impurirane no gutangiza ku mugaragaro urubuga rwiswe “50 Million African women Speak Project”, u Rwanda ruhuriyemo n’ibihugu 38 bya Afurika. Uyu ukaba ari umushinga uje guha ijambo abagore binyuze mu ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi.

Umunsi w’umugore wo mu cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umugore wo mu cyaro ku ruhembe rw’iterambere mu kwirinda Korona virus n’ingaruka zayo.”

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banki y’Abaturage (BPR) irimo kwakira icya cumi n’amaturo y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi

Bankiy'Abaturage (BPR atlas mara) yatangije ubufatanye n'Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi, aho abanyetorero bose bazajya banyuza amaturo n’icya cumi (1/10) babinyujije mu ikoranabuhanga rya Mo-Pay. Ubuyobozi bw'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi (SDA) mu Rwanda hamwe na Banki y'Abaturage bakoze inama kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2020, bemeranywa ko nta mudivantisiti w'umunsi wa karindwi uzongera gutanga amaturo n’Icya cumi (1/10) akoze ku mafaranga. Umuntu wese ufite telefone zigezweho (smart phone) […]

todayOctober 15, 2020 59

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%