Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Urubyiruko rurasabwa kumenyana mbere yo gushyingirwa

todayOctober 19, 2020 39

Background
share close

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera Solina Nyirahabimana arasaba urubyiruko kubanza kumenyana ubwabo n’imiryango bakomokamo mbere yo gufata icyemezo gusezerana imbere y’amategeko.

Yabitangaje kuri uyu wa 19 Ukwakira, ubwo imiryango 20 yo mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kabarore, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yasezeranaga kubana akaramata.

Iki kikaba ari kimwe mu bikorwa bigamije kureba uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byubahirizwa.
Inkuru irambuye na SEBASAZA Gasana Emmanuel.

Uretse gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe, hazabaho guhugura abakozi b’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bako, abayobozi batandukanye kugera ku midugudu, abangavu babyaye, ababyeyi babo n’abandi.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko muri uku kwezi bateganya gushyingira imiryango 300 yamaze kwiyandikisha.
Abari biyandikishije gusezerana kuri uyu wa 19 Ukwakira bari 25, hasezeranye 20 gusa abandi 5 bisubiraho.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwasobanuye impamvu hari imihanda itanu yo Mujyi wa Kigali yazamuriwe ibiciro byo gutwara abagenzi, bitandukanye n’ahandi kuko ho byagabanyijwe ugereranyije n’ibyashyizweho muri Covid-19. Ibyo bisobanuro byatanzwe nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko batishimiye iryo zamuka ry’ibiciro by’ingendo, ahubwo bakifuza ko byasubira uko byari bimeze imbere ya Covid-19. Umuyobozi mukuru wa RURA avuga kandi ko ubuyobozi bwumva uburemere bw’ibibazo byatewe na Covid-19 bituma abaturage bagira ubushobozi buke, ari yo […]

todayOctober 19, 2020 59

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%