Inkuru Nyamukuru

Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo

todayOctober 19, 2020 59

Background
share close

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwasobanuye impamvu hari imihanda itanu yo Mujyi wa Kigali yazamuriwe ibiciro byo gutwara abagenzi, bitandukanye n’ahandi kuko ho byagabanyijwe ugereranyije n’ibyashyizweho muri Covid-19.

Ibyo bisobanuro byatanzwe nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko batishimiye iryo zamuka ry’ibiciro by’ingendo, ahubwo bakifuza ko byasubira uko byari bimeze imbere ya Covid-19.

Umuyobozi mukuru wa RURA avuga kandi ko ubuyobozi bwumva uburemere bw’ibibazo byatewe na Covid-19 bituma abaturage bagira ubushobozi buke, ari yo mpamvu ngo bashakisha icyakorwa kugira ngo umuturage adakomeza kuremererwa, ariko ngo barakomeza kubiganiraho n’izindi nzego, gusa ngo ibiciro ntibyahita byongera kuvugururwa kuko biba byarizweho.

Umva ibisobanuro bya RURA muri iyi nkuru:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Itangira ry’amashuri no kongeza amafaranga

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Seraphine Flavia (MINEDUC) JMV Usengumuremyi (Ihuriro ry'amashuri yigenga), Mutesi Scovia (Umunyamakuru), Joseph Hakuzwumuremyi (Umunyamakuru). Baragaruka ku itangira ry'amashuri muri rusange ariko by'umwihariko ku mashuri yigenga ari kuvugwaho kuzamura ingano y'amafaranga abanyeshuri ndetse n'ababyeyi barimo gucibwa. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayOctober 19, 2020 6

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%