Arkiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe karidinali nk’uko byatangajwe na Papa Francis kuri iki cyumweru.
Musenyeri Antoine Kambanda akaba ari umwe mu bantu 13 baturuka mu bice bitandukanye by’isi bagizwe ba karidinali, akaba ari nawe munyarwanda wa mbere ubaye karidinali kuva kiliziya gatulika yagera hano mu rwanda.
Musenyeri Kambanda uzuzuza imyaka 62 muri kwezi gutaha kw’ugushyingo, yabaye Arkiyepisikopi wa Kigali tariki 11 Ugushyingo 2018. Mbere yahoo akaba yari Musenyeri wa Kibungo,kuva mu mwaka wa 2013.
Biteganyijwe ko azinjira mu ruhando rw’abakaridinali mu muhango uteganyijwe kuba tariki 28 Ugushyingo 2020.
Musenyeri Kambanda yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958. Umuryango we uhungira mu Burundi igihe gito nyuma ukajya kuba muri Uganda ari naho yigira amashuri abanza, nyuma agakomereza muri Kenya aho yigira amashuri yisumbuye.
Aza kugaruka mu Rwanda aho yinjira mu iseminari nto ya Rutongo hagati y’1983 n’1984; nyuma akajya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda Saint Charles Borromeo, hagati y’1984 n’1990.
Ahabwa ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, tariki 8 Nzeri 1990, i Kabgayi.
Hagati y’1990 n’1993 aba ari umuyobozi ushinzwe amasomo muri seminari ntoya St. Vincent i Ndera. Nyuma yerekeza I Roma mu Butaliyani aho akura impamyabumenyi ya Doctorat muri “Moral Theology”.
Mu mwaka w’1994, ababyeyi be, abavandimwe be batanu, inshuti n’abandi bagize umuryango we baricwa muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu mwaka w’1999, Musenyeri Kambanda agirwa umuyobozi wa Caritas muri diyosezi ya Kigali, nyuma akaba umuyobozi ushinzwe iterambere muri iyo diyosezi, ndetse n’umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro. Nyuma aza kwerekeza muri seminari nkuru ya Nyakibanda aho yigisha “Moral Theology.”
Tariki 10 Gashyantare 2006, Musenyeri Kambanda agirwa umuyobozi wa Seminari nkuru ya Nyakibanda, aho yari asimbuye Smaragde Mbonyintege wari umaze kugirwa Musenyeri.
Mu mwaka wa 2013, Papa Francis agira Antoine Kambanda, Musenyeri wa diyosezi ya Kibungo aho yari asimbuye Kizito Bahujimihigo wari wareguye mu mwaka wa 2010.
Tariki 19 Ugushyingo 2018 nibwo Papa Francis yamugize Arikiyepisikopi wa Kigali.
Post comments (0)