Umubyeyi witwa Kwizera wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ahohoterwa n’umugabo we kuva muri 2012, bivuye kuko yafunguwe agasanga yaranduye Sida.
Ababazwa cyane no kuba uyu mugabo we adashobora kumva ko ari ibyamugwiririye, ariko agashengurwa cyane n’uko yanamuhariye urugo, akaba nta cyo amufasha.
Kwizera uyu avuga ko batuye hafi y’agasantere. Ngo umunsi umwe yavuye guhinga, ashyira inkono ku ziko hanyuma arakaraba, nuko umudamu baturanye ufite akabari araza aramurembuza ati ngwino nkubwire.
Bagiye ku gasantere wa mudamu agura inzoga batangira kunywa, bageze icupa rya kabiri hagati haza umugabo wari ukurikiranye na mucoma afite inyama n’ibitoki, araza baricarana, batangira kurya na wa mudamu.
Kwizera yakomeje kwicarana na bo ariko atarya, wa mudamu aza kumusaba kurya na we, maze bakomeza no kunywa. Yaje kwibuka ko yasize abana ari bo batetse, na we arataha.
Mu gihe yari atarahisha ngo yaje kubona wa mudamu yinjiye iwe, afite amacupa atatu ya primus, aratereka batangira kunywa, ndetse na wa mugabo aza kuziraho. Yaje kwarura bose bararya, ariko mu gihe za nzoga zitarashira wa mudamu avuga ko ashaka kwihagarika.
Yabuze uko abigenza hamaze kuba mu gicuku kandi afite ibitotsi, abaza uwo mugabo niba afite agakingirizo, amubwira ko agafite, nuko amwemerera kuryamana na we agira ngo arebe ko yamuvira aho.
Uwo mugabo ariko ngo yari yamubeshye, nta gakingirizo yari yitwaje.
Aho umugabo we afunguriwe muri 2012, byabaye ngombwa ko bajya kwipimisha kuko hari icya ngombwa cy’uko yafunguwe cyagombaga kuba kinariho uko atashye ahagaze mu bijyanye n’ubuzima.
Icyo gihe ni bwo na we yamenye ko wa mugabo yamwanduje Sida.
Arkiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe karidinali nk’uko byatangajwe na Papa Francis kuri iki cyumweru. Musenyeri Antoine Kambanda akaba ari umwe mu bantu 13 baturuka mu bice bitandukanye by’isi bagizwe ba karidinali, akaba ari nawe munyarwanda wa mbere ubaye karidinali kuva kiliziya gatulika yagera hano mu rwanda. Musenyeri Kambanda uzuzuza imyaka 62 muri kwezi gutaha kw’ugushyingo, yabaye Arkiyepisikopi wa Kigali tariki 11 Ugushyingo 2018. Mbere yahoo akaba yari Musenyeri […]
Post comments (0)