Uncategorized

Gufatwa kwa Joseph Mugenzi byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera – CNLG

todayOctober 27, 2020 34

Background
share close

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yishimiye gutabwa muri yombi kwa Joseph Mugenzi wafatiwe mu Buholandi kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa, gufatwa kwe bikaba byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga.

Amakuru yo guta muri yombi Mugenzi yamenyekanye kuri uyu wa kabiri, nyuma y’imyaka 26 yihisha ubutabera kuko yigeze no kujya mu Bubiligi rwihishwa Police ikamucakira arimo kugerageza kugaruka mu Buholandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana yabwiye Kigali Today ko u Rwanda rwishimira itabwa muri yombi rya Joseph Mugenzi kuko ari ikimenyetso ku bakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera kabone n’iyo hashira imyaka n’imyaka.

Joseph Mugenzi w’imyaka 71 muri rusange yaramaze imyaka 26 yihisha ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Police y’u Buholandi imufashe nyuma y’imyaka 20 yari ahamaze kuko yasabyeyo ubuhungiro mu mwaka wa 2000; yatawe muri yombi ashinjwa kuba yarandikaga amazina y’Abatusti ku rutonde yashyikirizaga interahamwe n’abasirikare bakicwa, ndetse nawe ubwe akaba ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside.

Usibye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Joseph Mugenzi yakomeje no kuba mu mitwe y’iterabwoba ikorera mu mahanga, irimo FDU Inkingi yarabereye umwe mu bayobozi aho mu Buholandi, aho yaje kuva rwihishwa akajya mu Bubiligi, akaba yafashwe anyuze ku mupaka w’ibihugu byombi nk’uko twabibwiwe na Dr Bizimana wa CNLG.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye abambasaderi bashya ba Vietnam, Oman na Koreya y’Epfo

Ibihugu bya Koreya y'Epfo, Oman na Viet Nam byoherereje ababihagararira mu Rwanda, bakaba bagejeje inyandiko z'ubutumwa bwabo(credential letters) kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kabiri. Ambasaderi mushya wa Koreya y'Epfo, Jin-Weon Chae ufite icyicaro i Kigali, yijeje Perezida Kagame ko umubano w'ibihugu byombi ugiye kurushaho guteza imbere ubutwererane busanzweho, ubukungu n'ubucuruzi by'umwihariko. Koreya y'Epfo isanzwe ifite ikigo gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (KOICA) cyohereza amafaranga, ibikoresho n'abakozi bashinzwe kwigisha […]

todayOctober 27, 2020 22


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%