Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye abambasaderi bashya ba Vietnam, Oman na Koreya y’Epfo

todayOctober 27, 2020 22

Background
share close

Ibihugu bya Koreya y’Epfo, Oman na Viet Nam byoherereje ababihagararira mu Rwanda, bakaba bagejeje inyandiko z’ubutumwa bwabo(credential letters) kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kabiri.

Ambasaderi mushya wa Koreya y’Epfo, Jin-Weon Chae ufite icyicaro i Kigali, yijeje Perezida Kagame ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kurushaho guteza imbere ubutwererane busanzweho, ubukungu n’ubucuruzi by’umwihariko.

Koreya y’Epfo isanzwe ifite ikigo gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (KOICA) cyohereza amafaranga, ibikoresho n’abakozi bashinzwe kwigisha no guhugura Abanyarwanda mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Uretse ubwo butwererane, mu Rwanda hamaze kuza ibigo icyenda by’abashoramari b’abanya-Koreya y’Epfo kuva muri 2012-2020 byashoye imari ingana n’Amadolari ya Amerika miliyoni 265.5 (ararenga amanyarwanda miliyari 260).

Ibigo bizwi cyane birimo icyitwa Korea Telecom (KT) gicuruza ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi yihuta cyane ya 4G, ndetse n’icyitwa HeWorks gihinga ibobere kikanatunganya indodo zituruka ku dusimba twitwa amagweja(silk) turya ibobere.

Iki kigo HeWorks kivuga ko mu mwaka utaha wa 2021 kizaba cyashinze uruganda rutunganya indodo z’amagweja mu Bugesera, rukazatanga imirimo ku bakozi b’Abanyarwanda barenga 3,000.

Undi mwambasaderi Perezida Kagame yakiriye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, ni uwitwa Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi w’ubwami bwa Oman, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Saleh avuga ko umubano wa Oman n’u Rwanda uhera ahagana mu myaka y’1900, ukaba ushingiye ahanini ku guhererekanya ibicuruzwa, ugiye kurushaho gutera imbere.

Mu bicuruzwa Oman yohereza mu Rwanda higanjemo ibikomoka kuri peterori biri ku rugero rwa 82%, naho ibyo u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu bikaba ari imboga n’ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda.

Mu myaka ya 2017 na 2018 abashoramari b’abanya-Oman bazanye mu Rwanda ubucuruzi bufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 3.2 (ahwanye n’amanyarwanda hafi miliyari eshatu).

Ambasaderi Saleh yavuze ko umubano n’ubuhahirane bigiye kwagukira mu bijyanye n’uburezi, mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bukerarugendo.

Yagize ati “Muri Oman natwe dutegereje Abanyarwanda baza bakareba amahirwe dufite, ni igihugu gikora ku nyanja gifite ibyambu binini, turabararitse”.

Uwa gatatu mu bambasaderi Perezida Kagame yakiriye ni Nguyen Nam Yien uhagarariye igihugu cya Vietnam mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Dar Es Salam muri Tanzania.

Vietnam isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda kuva mu 1975, ariko amasezerano y’ubutwererane akaba yarashyizweho umukono n’ibihugu byombi mu mwaka wa 2000, ndetse na nyuma yaho muri 2008, Perezida Kagame akaba yarasuye icyo gihugu ku butumire bwa mugenzi we.

Icyo gihe Leta zombi zashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubuhinzi, ubuzima n’uburezi.

Ambasaderi Nguyen avuga ko umubano w’ibihugu byombi uzanashingira ku nkunga bihana mu mahuriro mpuzamahanga, nko mu muryango w’Abibumbye(UN) ndetse no muri Afurika yunze Ubumwe(AU).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uwo mudasangira inkono ntimuzashyirwa mu cyiciro kimwe cy’ubudehe

Mu murenge wa Rugarama akarere ka Gatsibo, kamwe mu duce inzego z’ibanze zatangirijemo igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe, hari abagabo n’abagore bihakana abo bashakanye cyangwa abana babo, bavuga ko badakwiriye kuba mu cyiciro kimwe bitewe n’uko babahemukira. Ibi ni bimwe mu bibazo abaturage bashatse ko bikemurwa bakimara kumva ko umuntu udasangira inkono n’abo mu rugo rwe, agomba no guhabwa icyiciro cy’ubudehe cye. Abakozi b’inzego z’ibanze bashinzwe gushyira […]

todayOctober 27, 2020 57 1


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%