Inkuru Nyamukuru

Uwo mudasangira inkono ntimuzashyirwa mu cyiciro kimwe cy’ubudehe

todayOctober 27, 2020 60 1

Background
share close

Mu murenge wa Rugarama akarere ka Gatsibo, kamwe mu duce inzego z’ibanze zatangirijemo igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, hari abagabo n’abagore bihakana abo bashakanye cyangwa abana babo, bavuga ko badakwiriye kuba mu cyiciro kimwe bitewe n’uko babahemukira.

Ibi ni bimwe mu bibazo abaturage bashatse ko bikemurwa bakimara kumva ko umuntu udasangira inkono n’abo mu rugo rwe, agomba no guhabwa icyiciro cy’ubudehe cye.

Abakozi b’inzego z’ibanze bashinzwe gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bavuga ko umuhungu cyangwa umukobwa wicumbikiye utagisangira inkono n’iwabo, atazabarurirwa hamwe na bo, kimwe nk’umugore cyangwa umugabo ufite abana ariko akaba atagaragaza uwo bashyingiranywe imbere y’amategeko.

Umuyobozi w’Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza mu karere ka Gatsibo, Yvette Dusenge akomeza avuga umuntu ugize urugo utazashyirwa mu cyiciro cy’ubudehe kimwe na rwo, ari umukozi waho kuko we abarurirwa iwabo aho avuka.

Dusenge yagize ati “uwo mutabana afite inkono ye, umwana w’umusore (cyangwa umukobwa) niba hari ahantu yagiye akaba afite inzu ye, yitekera atabana n’umubyeyi we, arahabwa icyiciro cye n’ubwo aba ari ingaragu”.

Dusenge avuga ko niba hari umugabo cyangwa umugore uca inyuma uwo bashakanye akajya kuba mu rundi rugo, irangamimerere rye(mu koranabuhanga) riba rigaragaza ko hari aho afite uwo bashakanye, ku buryo adashobora kwibaruza kuri urwo rugo rushya yagiyemo ngo bimushobokere.

Nanone hari ushobora kuba afite abagore cyangwa abagabo barenze umwe, kandi bose nta n’umwe basezeranye mu mategeko, uwo muntu ngo ashobora kwihitaramo umwe muri izo nshuti ze akamwiyandikaho mu cyiciro kimwe cy’ubudehe.

Ibi bisobanuro ku byiciro bishya by’ubudehe hari abaturage byateye kwihakana abo bashakanye cyangwa abana babo, bavuga ko badakwiye kwibaruza mu cyiciro kimwe kuko ngo babahemukira.

Umva uko byagenze muri iyi nkuru ikurikira:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya abami n’abagabekazi batabarijwe i Rutare muri Gicumbi, ahaberaga igiterane

Umurenge wa Rutare w’akarere ka Gicumbi ni kamwe mu duce dufite amateka yihariye kuko hatabarijwe abami b’u Rwanda batandatu n’abagabekazi bane, ndetse hakaba haraberaga icyo bita igiterane cyangwa isoko ry’inka ryari irya kabiri mu Rwanda mu masoko manini y’amatungo. Ni kamwe mu dusantere akarere ka Gicumbi kavuga ko kazagira umujyi wunganira umurwa mukuru wako, hakaba hitaruye cyane umuhanda wa kaburimbo werekeza i Byumba, aho umuntu uva i Kigali akatira mu […]

todayOctober 27, 2020 158

Post comments (1)

  1. Emmanwer nzaramba on October 27, 2020

    Twishimiye impinduka zibyiciro harimo benshi bagiyegusubizwa baribahangayikishijwe nicyobabagamo ndetse abasore ninkumi bibana baratereranwe cg baravuye iwabo kumpamvu zitandukanye,gusa natwe duhamyako reta y,urwanda arumubyeyi igomba gukora ibifitiye akamaro abaturagebarwo.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%