Inkuru Nyamukuru

Ahakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gukora

todayNovember 5, 2020 94

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gufungura imiryango no gusubukura imirimo ihakorerwa, ariko hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amabwiriza yahawe abatanga izi serivisi, abasaba gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashishije umuti umenyerewe nka ‘hand sanitizer’.

Harimo kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura ibyumba n’ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo ‘massage’ n’ahandi hantu hose abantu bahurira.

Abakora massage n’abakiliya kandi bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

RDB yasabye abatanga izi serivisi gushyiraho uburyo bwo guha gahunda mbere abashaka gukoresha massage, hagamijwe kwirinda ko abakiliya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku.

Basabwa kandi gushyira byibura iminota 15 hagati y’umukiliya n’undi kugira ngo isuku ikorwe neza, kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.

Itangazo rya RDB riravuga ko ibyo bikorwa byafunguwe mu rwego rwo gukomeza ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya coronavirus.

Gusa serivisi ya sauna ikunze gutangirwa ahakorerwa massage yo ntago yakomorewe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Malawi: Perezida Lazarus Chakwera yatesheje agaciro ibizamini bya leta

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yategetse ko ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye biheruka gukorwa bisubirwamo hose mu gihugu, kuko impapuro z'ibibazo zibwe zigasohoka mbere. Yavuze ko ibizamini bishya bigomba gukorwa mbere y'uko ukwezi kwa mbere 2021 kurangira. Ejo kuwa gatatu mu bice bitandukanye by'iki gihugu habaye imyigaragambyo y'abanyeshuri barakajwe n'uko ibizamini bakoze byateshejwe agaciro. Kuri uyu wa kane Bwana Chakwera yabwiye abanyamakuru i Lilongwe, ko yahaye minisitiri w'uburezi icyumweru […]

todayNovember 5, 2020 29

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%