Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yategetse ko ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye biheruka gukorwa bisubirwamo hose mu gihugu, kuko impapuro z’ibibazo zibwe zigasohoka mbere.
Yavuze ko ibizamini bishya bigomba gukorwa mbere y’uko ukwezi kwa mbere 2021 kurangira.
Ejo kuwa gatatu mu bice bitandukanye by’iki gihugu habaye imyigaragambyo y’abanyeshuri barakajwe n’uko ibizamini bakoze byateshejwe agaciro.
Kuri uyu wa kane Bwana Chakwera yabwiye abanyamakuru i Lilongwe, ko yahaye minisitiri w’uburezi icyumweru kimwe ngo babe barangije iperereza ryo kumenya uko ibizamini byibwe.
Chakwera, yavuze ko kuri we ibi byabaye ari ibintu “byakozwe ku bushake”.
Yategetse kandi ko abantu bo mu nama y’igihugu ishinzwe ibizamini bazasanga barabigizemo uruhare, bagomba guhita basimbuzwa.
Abanyeshuri bagera kuri 40, umwarimu umwe n’umucuruzi, barafashwe barafungwa kuko babasanganye impapuro z’ibizamini bitaraba.
Impapuro zibwe zikagera hanze ni iz’ibizamini by’icyongereza, ubumenyi bw’isi, ubumenyamuntu, ubutabire n’imibare.
Post comments (0)