Ihuriro ry’imiryango iharanira ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ku isi (MenEngage Global Alliance) ririmo gufata ingamba zo guhindura abagabo n’abahungu kugira ngo bemere kuzuzanya n’abagore n’abakobwa, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ishami ry’iryo huriro mu Rwanda akaba ari Umuryango w’abagabo biyemeje guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo no kurwanya ihohoterwa RWAMREC, wavuze ko ugiye guteza imbere umuco w’ubwuzuzanye uhereye ku bana b’abahungu.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle yatangarije inama mpuzamahanga ihuriwemo n’abantu babarirwa mu bihumbi bari hirya no hino ku isi, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ko mu Rwanda batangiye kubaka abagabo batazahohotera abagore mu gihe kizaza.
Avuga ko bafite amatsinda y’abo bana mu mashuri no mu bice by’icyaro mu turere 14, batozwa kuzaba abagabo birinda guhohotera abagore babo hakoreshejwe kubavunisha imirimo.
Umuryango RWAMREC uvuga ko kugeza ubu hari abagabo barenga ibihumbi 30 umaze guhugura, bakaba bamaze kumva akamaro ko gufashanya n’abagore babo.
MenEngage rivuga ko nyuma y’ibiganiro bibera i Kigali kugeza kuri uyu wa kane, rizajya rikora n’andi mahuriro menshi kuzageza muri Kamena umwaka utaha wa 2021.
Bimwe mu bigo by’amashuri bivuga ko bifite impungenge z’uko bizatunga abana, n’uko indi mirimo izakorwa mu gihe hari benshi bagiye ku ishuri batarishyuye amafaranga y’ishuri kandi ibyo bigo akenshi ari yo bikoresha mu buzima bwa buri munsi. Ibyo biravugwa mu gihe amashuri amaze iminsi mike yongeye gukora nyuma y’igihe. Bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo bavuga ko abana bishyuye amafaranga y’ishuri ari bake cyane ku buryo bafite impungenge. Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa 3 Ugushyingo 2020, […]
Post comments (0)