Inkuru Nyamukuru

Huye: Ku Bitaro bya Kabutare bari kuvura abafite ubusembwa ku mubiri

todayNovember 19, 2020 42

Background
share close

Guhera kuwa mbere tariki 16/11/2020 kuzageza kuwa gatanu tariki 20/11/2020, inzobere z’abaganga zikora umurimo wo gukosora ubusembwa ku mubiri inyuma, ziri kuvurira ku bitaro bya Kabutare.

Abafite ibisebe byanze gukira byaba ibyizanye cyangwa ibikomoka ku zindi mpamvu harimo n’ubushye, abafite ibibari, abafite ibishyundu n’ibindi bintu ku ruhu bibatera ubusembwa, ni bo bahamagariwe kwitabira iyi gahunda.

Itsinda ry’abaganga b’impuguke mu gukosora ubusembwa ku mubiri (Chirurgie plastique, esthétique et reconstructive), hamwe n’abandi batatu bari kubyigisha na bo bari hafi kubibonera impamyabushobozi, kimwe n’abandi baganga bafasha mu kubaga, ni bo baje muri iki gikorwa kiri guterwa inkunga n’umuryango Operation Smile.

Mu minsi ibiri bamaze ku bitaro bya Kabutare, aba baganga bamaze gusuzuma abarwayi 120, kandi bamaze kubaga 23. Barateganya kuzabaga abandi 27, hanyuma bagasoza igikorwa.

Mu bo basuzumye batazavura, abazabasha kubasanga aho bazasubukurira iki gikorwa, bazabafasha. Aho ni mu Ruhengeri mu Ukuboza 2020, i Kigali muri Mutarama 2021, ku Kibuye muri Gashyantare 2020, no mu Bushenge muri Werurwe 2020. I Kibungo ho ngo ni ho bahereye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwita ku nkoni yera iyobora abafite ubumuga bwo kutabona

Abafite ubumuga bwo kutabona batewe impungenge n’abatwara ibinyabiziga badaha agaciro inkoni yera ibafasha mu kugenda, bagasaba ko yakubahwa ndetse n’abigisha amategeko y’umuhanda na yo bakayishyiramo. Ubusanzwe iyo ufite ubumuga bwo kutabona agiye kwambuka umuhanda afite inkoni yera, atera intambwe yinjira mu muhanda ubundi ya nkoni akayizamura kugira ngo imodoka zihagarare abone kwambuka, ariko ikigaragara ni uko hari abatwara ibinyabiziga batayitaho. Ingabire Séverin ufite ubumuga bwo kutabona unabarizwa mu muryango w’Ubumwe […]

todayNovember 18, 2020 34

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%