Inkuru Nyamukuru

Haje ikarita igendanwa izafasha Leta kumenya abo mwahuye bose, bizakumira Covid-19

todayNovember 20, 2020 51

Background
share close

Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muri Africa ’Smart Africa’ gifite icyicaro i Kigali, cyagiranye amasezerano n’icy’Abanyaziya cyitwa KOMMLABS Pte Ltd, agamije gukwirakwiza amakarita yerekana abo umuntu yahuye na bo bose.

Ni ikarita yitwa KOMMTRACE buri muntu agomba kwitwaza, kugira ngo mu bo bigeze kwegerana niba harimo umurwayi wa Covid-19 wagaragaye, ya karita ye nikozwa kuri mudasobwa izahite igaragaza andi makarita y’abantu bose bahuye n’uwo murwayi. Hazakurikiraho igikorwa cyo kubahamagara bose, kubapima, kubashyira mu kato no kuvura abanduye kugira ngo badakomeza kwanduza abandi.

Umuyobozi wa KOMMLABS, Karanvir Singh, avuga ko KOMMTRACE izatangira gukoreshwa mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza. Icyo gihe bazaba bazanye amakarita angana n’ibihumbi bitandatu yo gutangiza umushinga, ariko ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije Abanyarwanda bose kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.

Umva inkuru irambuye ku mikorere y’aya makarita hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri barimo kwiga batangiye gupimwa Covid-19

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yatangiye gupima abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza kugira ngo barebe uko bahagaze, mbere y’uko abari basigaye na bo batangira ishuri ku ya 23 Ugushyingo uyu mwaka. Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa mbere wa kino cyumweru, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze ko abanyeshuri bose atari ko bazapimwa, ahubwo hazapimwa abanyeshuri ibihumbi 3000. Yongeraho kandi ko mu gihe hagira umwana ugaragara ko yanduye Covid-19, […]

todayNovember 19, 2020 32

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%