Inkuru Nyamukuru

Burera: Birakekwa ko umwalimu yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we

todayNovember 23, 2020 54

Background
share close

Umugabo witwa Twizerimana Innocent w’imyaka 40 wari umwarimu mu Karere ka Burera Umurenge wa Rusarabuye Akagari ka Ndago, birakekwa ko yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba.

Uyu mwarimu wigishaga ku ishuri ribanza rya Ruyange ngo yari amaze iminsi atabanye neza n’umugore bashakanye w’imyaka 38, aho yamushinjaga kumuca inyuma, no kutamwunganira gutunga urugo.

Mu cyumba yari aryamyemo yamaze gushiramo umwuka, hanagaragara uducupa bikekwa ko aritwo yavangiyemo umuti wica imbeba ndetse n’impapuro yasize yanditse zifite ama paji atandatu; aho yagaragaje ko atewe agahinda n’uko umugore we amuca inyuma, ndetse hanagaragaraho amazina y’abo abereyemo imyenda y’amafaranga, abayimubereyeho n’ingano yayo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye Mbarushimana Emmanuel, yahamirije Umunyamakuru wa Kt Radio ISHIMWE RUGIRA Gisele iby’aya makuru, anamutangariza uko bayamenye.

Umva ikiganiro bagiranye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Haje ikarita igendanwa izafasha Leta kumenya abo mwahuye bose, bizakumira Covid-19

Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muri Africa ’Smart Africa’ gifite icyicaro i Kigali, cyagiranye amasezerano n’icy’Abanyaziya cyitwa KOMMLABS Pte Ltd, agamije gukwirakwiza amakarita yerekana abo umuntu yahuye na bo bose. Ni ikarita yitwa KOMMTRACE buri muntu agomba kwitwaza, kugira ngo mu bo bigeze kwegerana niba harimo umurwayi wa Covid-19 wagaragaye, ya karita ye nikozwa kuri mudasobwa izahite igaragaza andi makarita y’abantu bose bahuye n’uwo murwayi. Hazakurikiraho igikorwa cyo kubahamagara bose, […]

todayNovember 20, 2020 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%