Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19

todayNovember 24, 2020 72

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko mu kwezi kumwe kizaba cyatangiye gukoresha imbwa mu gupima icyorezo cya Covid-19.

Ibyo biri mu masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’u Budage ari cyo kizazana abazatoza izo mbwa, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono ku wa 23 Ugushyingo 2020 na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz.

Dr Nsanzimana avuga ko imbwa zizakoreshwa ari izisanzwe zikora indi mirimo zibarizwa muri Polisi y’u Rwanda, zikaba zizabanza guhugurirwa icyo gikorwa.

Akomeza avuga ko ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu bike ku isi, urugero nk’u Budage no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai, muri Afurika ngo ubwo buryo bukazatangirira mu Rwanda, kandi bushobora kuzifashishwa no gupima izindi ndwara nka diyabete cyangwa ibindi byorezo abantu bashobora kuba bafite batabizi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya nyina ku ngufu

Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko ya RIB Post ya Gatsata akekwaho gusambanya umubyeyi we w’imyaka 65. Ayo makuru yamenyekanye mu ma saa yine z’ijoro rishyira iryo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’aho abaturanyi batabaje inzego zishinzwe umutekano. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali Ndanga Patrice, yemeje aya makuru, ashimangira ko bakiyamenya bihutiye kujya mu rugo Bakundukize yabanagamo n’umubyeyi we. Ndanga Patrice avuga ko uyu bakundukize atari yasinze […]

todayNovember 24, 2020 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%