Musanze: Ijerekani y’inkari iragura 1,000 FRW
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bubandu mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bafite akanyamuneza nyuma yo kubona umushoramari ubagurira inkari ku mafaranga 1000 ku ijerekani imwe. Ni umushoramari witwa Tugiremungu Erneste, washinze kompanyi igura izo nkari aho azivanga n’ibindi binyabutabire bigakorwamo ifumbire. Abo baturage bakaba bakomeje gutekereza imishinga inyuranye bazakora mu mafaranga bakura muri ubwo bucuruzi aho bamwe bateganya kuyaguramo amatungo n’ibindi.
Post comments (0)