Year: 2020

912 Results / Page 10 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

Ibizamini by’Icyongereza abarimu bakora ntawe bigamije kwirukana mu kazi-MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibizamini by’Icyongereza abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri barimo gukora ntawe bigamije kwirukana mu kazi, ahubwo ari ukugira ngo bagenerwe amahugurwa abongerera ubumenyi muri urwo rurimi. Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio, ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020. Ni ikiganiro cyibanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri. Minisitiri Uwamariya avuga ko icyo kizamini cyakuruye impaka […]

todayOctober 7, 2020 17

Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ihuje abakuru b’ibihubu by’u Rwanda, Uganda, RD Congo na Angola

Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ukwakira Perezida wa Republika Paul Kagame yitabiriye inama ihuza abakuru b'ibihugu bya Angola, Uganda na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inama iri kuba mu buryo bw'ikoranabuhanga. Iyi nama iyobowe na Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi, ikaba yiga ku bibazo by’umutekano mu karere, gushakira umuti ibibazo bya Politiki mu bihugu bigize akarere no gutsura umubano muri ibyo bihugu. President Kagame today joins Presidents […]

todayOctober 7, 2020 38

Inkuru Nyamukuru

Polisi yerekanye abiyita ‘abamarine b’i ‘Kandahari’ bakekwaho kwica Nsengayire Anicet

Mu ijoro ryakeye ari tariki 31 Kanama 2020, mu rugo rwa Habarurema Anicet ruri mu mudugudu wa Cyugamo, akagari ka Gako mu murenge wa Masaka w'akarere ka Kicukiro, hateye abajura bamwiba televiziyo ariko basiga bamwiciye umushoferi witwaga Nsengayire Anicet. Habarurema waganiriye n'itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, avuga ko ahagana saa munani n'igice z'igicuku yikanguye yumva umuturanyi avuza induru amumenyesha ko arimo kumva urugo rwe rwatewe n'abajura. Habarurema yagize ati "Nasanze […]

todayOctober 7, 2020 26

Inkuru Nyamukuru

Ubwato bwagenewe abatuye ku Nkombo bwabagezeho

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Uburengerazuba. Ubwato bwashyikirijwe abaturage ba Nkombo buzakurikirwa n’ubundi bwato bunini perezida Paul Kagame yabemereye bugiye kubakwa, bakazabushyikirizwa mu mwaka wa 2021. Kigali Today ivugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo Aphrodis William Sindayiheba yatangaje ko ubwato bahawe bujyanye n’igihe kandi buzajya butwara abantu 30. Agira ati: “Ni ubwato bwiza kandi bujyanye n’igihe, ibyo […]

todayOctober 5, 2020 38

Inkuru Nyamukuru

Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi yatanze inkunga mu rubanza rwa Rusesabagina

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN, ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana. Havugiyaremye kandi yashimiye mugenzi we w’u Bubiligi, Johan Dermulle kuba yaremeye ko Rusesabagina asakwa mu rugo rwe, mu rwego rwo gushaka amakuru ajyanye n’ibyaha aregwa. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda akaba yakomeje atangaza ko impamvu urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Nsabimana na Nsengimana ndetse n’abandi barwanyi 16 […]

todayOctober 5, 2020 65

Inkuru Nyamukuru

Abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), gitangaza ko abarimu bose bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’abandi bakozi b’ibyo bigo bagiye gukora ikizamini cyo kureba urwego bariho mu rurimi rw’Icyongereza. Ibyo birakorwa kugira ngo aho bikenewe bagenerwe amahugurwa muri urwo rurimi kuko ari rwo ahanini rutangwamo amasomo. Ibizamini bikazatangira ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, bikazahera mu Mujyi wa Kigali, nyuma bikazakomereza no mu zindi Ntara. Umuyobozi […]

todayOctober 5, 2020 34 1

Inkuru Nyamukuru

Yamaze imyaka itatu muri koma, aje asanga ahari iwe barahateje

Mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru y'umugore wavuye mu bitaro nyuma y'imyaka itatu agasanga umugabo yaragurishije imitungo yabo yose. Abahoze ari abaturanyi b'uyu mugore witwa Ayingeneye Leonie bavuga ko umugabo we yagurishije imitungo nyuma yo kubeshya ko umugore yapfuye. Kuri ubu uyu mugore utabasha guhagarara cyangwa ngo abe yakwicara kubera ubumuga yavanye mu burwayi bwe, acumbikiwe n’umuyobozi w’umudugudu. Umva inkuru ibabaje y'uyu […]

todayOctober 3, 2020 25 1

0%