Menya bamwe mu bayobozi bakuru Ayinkamiye yigishije mu myaka 42 yamaze mu bwarimu
Gukunda kwigisha byatumye yemera umushahara muto mwarimu ahabwa, abirutisha kuba umunyamabanga wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yari arangije kaminuza mu mwaka wa 1977. Kuva icyo gihe kugera muri 2019 bamwe mu bayobozi bakuru Ayinkamiye yibuka bamunyuze imbere aho yigishaga muri Lycée Notre Dame de Citeaux (Nyarugenge), harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Amb. Solina Nyirahabimana. Ayinkamiye yanigishije Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, Minisitiri […]