Year: 2020

912 Results / Page 11 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

Menya bamwe mu bayobozi bakuru Ayinkamiye yigishije mu myaka 42 yamaze mu bwarimu

Gukunda kwigisha byatumye yemera umushahara muto mwarimu ahabwa, abirutisha kuba umunyamabanga wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yari arangije kaminuza mu mwaka wa 1977. Kuva icyo gihe kugera muri 2019 bamwe mu bayobozi bakuru Ayinkamiye yibuka bamunyuze imbere aho yigishaga muri Lycée Notre Dame de Citeaux (Nyarugenge), harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Amb. Solina Nyirahabimana. Ayinkamiye yanigishije Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, Minisitiri […]

todayOctober 3, 2020 40

Inkuru Nyamukuru

Amazina y’abazaburanisha Kabuga yamenyekanye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i Arusha muri Tanzaniya rwashyizeho abacamanza batatu kugira ngo baburanishe urubanza rwa Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni nyuma y’uko Urukiko Rusesa imanza rwa Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha. Umucamanza wo muri Scotland witwa Iain Bonomy azayobora urugereko […]

todayOctober 2, 2020 23

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rutegetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo, nta kundi kujurira

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gufunga Rusesabagina by'agateganyo. Urukiko rukaba rwamenyesheje Paul Rusesabagina ko hari impamvu ikomeye ituma akekwaho kurema umutwe w'iterabwoba, hamwe n'ubufatanyacyaha mu kwica, gutwikira no gusahura abaturage b'i Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019. Paul Rusesabagina uregwa gushinga umutwe wa FLN yaburanaga urubanza rw'ubujurire mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Yajuririye urwo […]

todayOctober 2, 2020 39

Inkuru Nyamukuru

Kaminuza zirongera gufungura imiryango mu Kwakira hagati; dore izemerewe gukora.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kaminuza esheshatu ari zo zemerewe gusubukura ibikorwa byo gutanga amasomo hifashishijwe uburyo bwaba ubwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga no kujya kwigira ku ishuri kandi ibyiciro by’abanyeshuri byose bikaba byemerewe kwiga mu gihe izindi enye zirimo Kaminuza y’u Rwanda hazabanza kwiga abari mu myaka ya nyuma. Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yabivuze mu kiganiro n’Abanyamakuru cyatanzwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamij, Minisitiri w’Ubutegetsi […]

todayOctober 2, 2020 24 2

Inkuru Nyamukuru

Perezida w’Amerika Donald Trump n’umugore we banduye Covid-19

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko we n’umugore we Melania Trump, babasanzemo ubwandu bwa Covid-19. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter muri iki gitondo cyo ku wa gatanu, Perezida Trump yagize ati "Kuri uyu mugoroba Melania Trump nanjye twasanganywe Covid-19. Turahita twishyira mu kato dutangire urugendo rwo gukira. Ibi tuzabasha kubinyuramo turi hamwe." Ubwandu bwa Perezida Trump n'umufasha we butangajwe nyuma y'igihe gito umwe mu bajyanama […]

todayOctober 2, 2020 25

Inkuru Nyamukuru

Kayonza hatangijwe umushinga w’ikoranabuhanga mu mashuri

Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa Rwanda Coding Academy Dr. Nigena Papyas avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yabitangaje kuri uyu wa 30 Nzeli ubwo mu karere ka Kayonza hatangizwaga umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri. Ni umushinga uzamara imyaka 2 ukazakorerwa mu bigo by’amashuri yisumbuye 45 mu karere ka […]

todayOctober 1, 2020 104

Inkuru Nyamukuru

Huye – Bageze kure bitegura itangira ry’amashuri

Nyuma y’amezi arenga atandatu amashuri ahagaritswe kubera Coronavirus, kuri ubu hakaba hari gutegurwa uko abanyeshuri basubira ku ishuri, mu Karere ka Huye bageze kure babyitegura. Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, ngo bageze kure bubaka ibyumba by’amashuri 467 byagenewe kwigirwamo n’abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Naho ku bijyanye n’abarimu, ngo bamaze gukora ibizamini none ubu bari gushyirwa mu myanya. Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo […]

todayOctober 1, 2020 27

Inkuru Nyamukuru

Facebook na RBC batangije ubufatanye bugamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, basinyanye amasezerano y’ubufatanye, agamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na RBC, ivuga ko ubwo bufatanye bugamije gushishikariza abantu bari hagati y’imyaka 18 na 60 kwitabira gutanga amaraso. Buri wese uri muri icyo kigero azajya akoresha Facebook yiyandikishe nk’umuntu utanga amaraso (Blood Donor), kugira ngo ajye abasha kubona […]

todaySeptember 30, 2020 29

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Felicien ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga

Urukiko Rusesa imanza rwa Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha. Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, nyuma y’uko Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwari ruherutse kwemeza ko yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukorera Arusha muri Tanzania, ariko Kabuga n’abamwunganira mu mategeko bahise bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze […]

todaySeptember 30, 2020 17

0%