Year: 2020

912 Results / Page 12 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali n’izijya Rusizi zongeye gusubukurwa

Inama y’Abamaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gukora. Iyi nama kandi yemeje ko ingendo zikorwa hifashishijwe imodoka rusange zitwara abantu ziva n’izijya mu karere ka Rusizi zisubukuwe nyuma nyuma y’uko izo ngendo zari zorohejwe imberegusa muri Rusizi. Indi myanzuro yavuguruwe mu nama y’Abaminsitiri yateraniye muri Village […]

todaySeptember 26, 2020 25

Inkuru Nyamukuru

Abakinnyi ba Arsenal bari mu bise amazina abana b’ingagi

Ku wa kane tariki 24 Nzeri 2020 habaye umuhango wo kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 16. Ni umuhango wabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho abana b'ingagi 24 bahawe amazina n'abantu batandukanye barimo abakozi ba za pariki, ndetse na bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Abana b'ingagi bahawe amazina, bagizwe n’abahungu 15 n’abakobwa 9, bavutse guhera muri Kanama 2019 kugeza Nyakanga 2020, bakaba baturuka mu miryango 12. […]

todaySeptember 25, 2020 53

Inkuru Nyamukuru

Rusesabagina mu mwambaro w’iroza, yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko ntaho yari ahuriye na FLN

Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN. Rusesabagina arimo kuburana urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’umwanzuro atishimiye wo kumufunga by’agateganyo wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku itariki ya 17 Nzeri 2020. Rusesabagina avuga ko nubwo ari mu bayobora impuzamashyaka […]

todaySeptember 25, 2020 20

Inkuru Nyamukuru

Iyo ingagi ziza kuba zidahari mu Rwanda…

Ku itariki 24 Nzeri 2020 imiryango mpuzamahanga izirikana ku nyamaswa z’ingagi zisa n’abantu zisigaye hake ku isi. By’umwihariko uyu munsi ukaba wahuriranye n’uko abantu bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye, bifashishije ikoranabuhanga bakurikirana umuhango ngarukamwaka utegurwa n’u Rwanda, wo kwita izina abana b'ingagi 24 bavutse mu mwaka wa 2019/2020. Akamaro ingagi zisanzwe zizwiho cyane ni uko ba mukerarugendo bazisura bagatanga amafaranga y'amahanga azwi nk'amadevize, Mukanoheri Venantie wo mu Kinigi […]

todaySeptember 24, 2020 69

Inkuru Nyamukuru

Abana bari munsi y’imyaka 12 bategetswe kwambara udupfukamunwa n’ubwo binyuranyije n’amabwiriza ya OMS.

Amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ajyanye no kwambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, avuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 batambara udupfukamunwa, naho abafite 12 kuzamura bo bagomba kutwambara ndetse neza nkuko bigenda ku bantu bakuru. Ese mu Rwanda niko bimeze? Niba atariko bimeze se impamvu ni iyihe? Mu kiganiro Dr Nkeshimana Menelas ushinzwe ibikorwa by’imivurire ya Covide-19 mu ntara y’iburengerazuba, yagiranye na Nadia Uwamariya arabisobanura neza. Cyumve […]

todaySeptember 24, 2020 51

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Umugore aravugwaho kuruma igitsina cy’umugabo we

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare burakangurira abagabo kutagira ipfunwe ryo kuvuga ihohoterwa bakorerwa. Ubuyobozi buravuga ibi nyuma y'uko mu ijoro ryakeye uwitwa Ugayurwe Joel wo mu mudugudu wa Kabirizi akagari ka Mbare umurenge wa Karangazi avuga ko yarumwe igitsina n’ibindi bice by’umubiri n’umugore we w’isezerano Mukasekuru Gratia. Umukecuru uturanye n’uyu muryango utifuje gutangaza amazina ye avuga ko basanganywe amakimbirane aturuka ku gufuha k’umugore aho ngo atemera ko umugabo atamuca inyuma. Avuga […]

todaySeptember 23, 2020 92

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Imiryango icyenda yasenyewe n’imvura

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 22 Nzeri 2020 imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasenye imiryango icyenda yo mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo. Iyi mvura kandi yangije bikomeye imyaka ihinze ku buso bwa hegitari zisaga eshanu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana Shabani Jean Claude yabwiye KT Radio ko nta muntu wapfuye cyangwa se ngo akomerekere muri ibi biza. Kuri ubu imiryango ine ikaba icumbitse mu bikoni mu […]

todaySeptember 23, 2020 46

0%