Gitifu watwaye umuturage muri ‘butu’ y’imodoka bikamuviramo gukora impanuka yafunzwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko bwahagaritse mu kazi Aimable Nsengimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, wavuzweho gutwara umuturage witwa Mbonimana Fidele muri ‘butu’ y’imodoka, hanyuma bikamuviramo gukomereka bikomeye. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), na rwo rwatangaje ko rwafunze uyu muyobozi, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe. Bivugwa ko uwo muyobozi yasanze Mbonyimana Fidele aho yakoreraga yanze ko […]