Year: 2020

912 Results / Page 14 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

RBC yasobanuye impamvu abasuzumwa COVID-19 bagabanutse

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC buvuga ko ubuke bw'ibipimo bya coronavirus burimo gufatwa muri iyi minsi burimo guterwa no kuba umubare w'abantu bahuye n'abanduye covid-19 batangazwa buri munsi ari muto. Umuyobozi wa RBC Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ubusanzwe gufata ibipimo byinshi biterwa n'umubare w'abantu bahuye n'abamaze kumenyekana ko banduye. Yongeraho ko ibikorwa byo gupima abantu muri rusange bikorwa bitewe n'uburyo basanze hari agace gashobora kuba gafite ibyago byo kubonekamo […]

todaySeptember 16, 2020 40

Inkuru Nyamukuru

MINAGRI yatangiye kurwanya amapfa muri Kayonza ikoresheje arenga miliyari 80FRW

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yatangije umushinga uzamara imyaka itandatu mu karere ka Kayonza, urwanya amapfa mu mirenge umunani yibasiwe n'izuba. Uyu mushinga uzakoresha amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari 80 (cyangwa se miliyoni 83 z'amadolari ya Amerika ), IFAD yayahaye u Rwanda nk’inguzanyo mu mwaka ushize wa 2019. Umushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza uzafasha abaturage bagize ingo ibihumbi 50 mu mirenge ya Gahini, […]

todaySeptember 16, 2020 32

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Batangije igihembwe cy’ihinga ariko bahangayikishijwe n’uko nta mvura

Abatuye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n'uko babona igihe cy'ihinga cyageze nyamara bakaba babona nta mvura iri kugwa. Babigarutseho ubwo bifatanyaga n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru mu gutangiza igihembwe cy'ihinga A, cyaranzwe no gutera ibigori mu murima wa hegitari 2.5 wa koperative Coabiwa ni ukuvuga Koperative y'abahinzi bo mu Gishanga cy'Uwarurimbi ikorera mu Mudugudu wa Bukoro, akagari ka Gabiro. Muri iki gihembwe cy'ihinga cyatangijwe, I Nyaruguru ubutaka […]

todaySeptember 15, 2020 49

Inkuru Nyamukuru

REMA yahagurukiye abacuruza n’abagikoresha amasashe atemewe

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kimaze iminsi mu igenzura ngo kirebe abagikoresha n’abacuruza amasashe, bafatwe ndetse babihanirwe kuko binyuranyije n’itegeko. Icyo gikorwa cyakozwe ku matariki ya 10 na 11 Nzeri 2020, gikorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu iwungirije, kikaba cyari kiri mu rwego rwo kugenzura uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribuza ikorwa, itumizwa n’ikoreshwa ry’amasashe n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe ryubahirizwa. […]

todaySeptember 14, 2020 35

Inkuru Nyamukuru

Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro: Umwunganizi we asanga nta bubasha rufite bwo kumuburanisha

Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Rusesabagina n’umwunganizi we basanga nta bubasha Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufite bwo kumuburanisha. Uwunganira Paul Rusesabagina yasabiye umukiriya we kutaburanira muri urwo rukiko, kubera impamvu z’uko ibyaha aregwa ngo atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi atari Umunyarwanda. Me Rugaza David yashingiye ku ngingo […]

todaySeptember 14, 2020 23

Inkuru Nyamukuru

Gutwitira undi muntu byatangiye gukorwa mu Rwanda

Ku wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry'amasezerano imiryango ibiri yagiranye, y'uko umuryango umwe uzatwitira undi wari umaze imyaka 10 warabuze urubyaro. Urugo rwo muri Kicukiro rwabuze urubyaro maze rusaba abaganga gukuramo intanga y'umugabo n'iy'umugore bakazihuriza mu mashini, igi bakaritera muri nyababyeyi y'undi mugore wo mu rundi rugo akabatwitira, akabyara akazabaha umwana nyuma y'amezi atandatu avutse. Ingo zombi(ni ukuvuga urwabuze urubyaro n’urwemeye kubatwitira) bitabaje […]

todaySeptember 14, 2020 85

Inkuru Nyamukuru

Huye: Urusamagwe rwari rwahejeje abantu mu nzu rwarashwe

Nyuma y'uko abantu barindwi bo mu Mudugudu w'Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura bari batinye gusohoka kubera urusamagwe rwari mu rugo iwabo, abasirikare barurashe maze babasha gusohoka. Alexis Ndayambaje, umwe mu bataha muri urwo rugo wanatabaje inzego z'umutekano, avuga ko abasirikare barurasiye mu idirishya na we yahoze arureberamo, hanyuma rugasimbuka urugo ruhunga, na bo bakarusanga aho rwaguye bakaruhorahoza. Esperance Nyiranshuti, umugore wo muri uru rugo rwagaragayemio urusamagwe, ashimira […]

todaySeptember 11, 2020 89 6

Inkuru Nyamukuru

Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana bashobora kuburanira hamwe

Nsabimana Calixte ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN arasaba ko dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iy’uwamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe Herman Nsengimana. Cyakora ngo igihe dosiye ye y’urubanza yaburanishirizwa hamwe n’iya Herman Nsengimana, ubucamanza bwahita bunazana dosiye ya Paul Rusesabagina wayobaraga impuzamashyaka ya MRCD yanashinze uwo mutwe wa FLN bose bakoreraga, bakaburanira hamwe. Ni urubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2020 […]

todaySeptember 10, 2020 44

0%