Year: 2020

912 Results / Page 15 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

“Kwirinda Covid-19 ntibitera impanuka” – Umuvugizi wa Polisi

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko kwirinda covid 19 nta sano bifitanye no kugira impanuka. Ibi CP Kabera yabivugiye mu kiganiro Ubuymva Ute cya KT Radio cyabaye ku wa gatatu tariki 09 Nzeri, aho yari arimo kugaruka ku ngingo zitandukanye zibanda cyane cyane ku mabwirizayo kwirinda covid 19. CP John Bosco Kabera avuga ko impanuka zose zabaye zifite icyaziteye kandi kitari Covid-19, Umva inkuru irambuye […]

todaySeptember 10, 2020 14

Inkuru Nyamukuru

Ese urukingo ruzagira umumaro ku batuye mu bihugu by’iBurayi n’ahandi, ruzaba rushobora kuwugira no ku batuye muri Afrika?

Mu gihe Covid-19 ikomeje guhitana imbaga y’abantu ku isi, abashakashatsi nabo ntibagoheka, bari mu rugamba rwo kuvumbura umuti ndetse n’urukingo byayo. Urugero, muri Afrika y’epfo hatangijwe ubushakashatsi ku rukingo rwa Covid-19, hagamijwe kureba niba urukingo rwagaragaje ko rufite umumaro mu bindi bihugu nk’ibyo ku mugabane w’uBurayi, ruzawugira no mu banyafurika. Ese kuki hariho izi mpungenge? Igisubizo uracyumva mu kiganiro Nadia Uwamariya yagiranye na Dr Nkeshimana Menelas, Umuganga ubarizwa mu itsinda […]

todaySeptember 10, 2020 32

Ubyumva Ute?

Ubyumva ute: Polisi iravuga iki ku mbaraga z’umurengera?

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Baragaruka ku ngingo zitandukanye zirimo iyubahirizwa ry'ingamba zo guhangana na Covid-19, ubwiyongere bw'impanuka ziba hafi y'isaha ya saa moya, ndetse n'ikoreshwa ry'imbaraga z'umurengera ririmo gushinjwa bamwe mu bapolisi. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todaySeptember 9, 2020 105

Inkuru Nyamukuru

Kuba Ndereyehe yarekuwe ntibivuze ko kumukurikirana byahagaze – Dr Bizimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aravuga ko kuba Charles Ndereyehe Ntahontuye yarekuwe n’u Buholandi nyuma y’igihe gito cyari gishize atawe muri yombi bidasobanuye ko kumukurikirana byahagaze. Dr Bizimana yabwiye Kigali Today ko Ndereyehe yarekuwe by'agateganyo kuko yajuririye icyemezo kimwambura ubwenegihugu bw'umuturage w'Umuholandi. Kandi ari ko bigenda mu nzira z'amategeko. Ntabwo ikurikiranacyaha ryahagaze. Bizimana abajijwe niba hari icyizere ko yakongera gufatwa ndetse akohererezwa […]

todaySeptember 9, 2020 73

Inkuru Nyamukuru

Imvura y’umuhindo ishobora kuba nke, abahinzi bihutire gutera

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’ikirere(Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y’umuhindo wa 2020 izaba iri munsi gato y’imvura isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo, mu bice byinshi by’igihugu. Meteo Rwanda ikaba igira inama inzego zitandukanye gufata ingamba zo gukumira ingaruka zaterwa no kugusha imvura nke, by’umwihariko abahinzi bagasabwa gutera imyaka hakiri kare, kugira ngo imvura itazacika batareza. Simon Kamuzinzi aratugezaho inkuru irambuye. Ikigo Meteo Rwanda kigaragaza ko imvura y’umuhindo yatangiye […]

todaySeptember 9, 2020 35

Inkuru Nyamukuru

Menya ibyo uwahombejwe na Covid-19 aba yujuje kugira ngo ahabwe inguzanyo imugoboka

Leta yashyizeho ikigega cya Miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka abacuruzi, n’abandi banyemari, ibikorwa byabo byazahaye kubera Covid-19. Iyo nguzanyo yorohereza abujuje ibisabwa kugira ngo bayihabwe kuko inyungu ari nto kandi bagahabwa n’igihe cyo kwisuganya mbere yo gutangira kwishyura. Nk'uko tugiye kubyumva muri iyi nkuru , ntago iyi nguzanyo ihabwa uyishatse wese kuko hari ibyo agomba yujuje. Ese ibyo bisabwa ni ibiki?

todaySeptember 9, 2020 24

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Hagiye kubakwa Gare iri mu za mbere nziza mu gihugu

Ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd butangaza ko bugiye kubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi hazwi nka ‘Gare’ hazaba ari aha mbere mu Rwanda kurenza aho bamaze kubaka. Col Twahirwa Louis Dodo, umuyobozi wa JALI Investment Ltd yabitangarije Kigali Today nyuma yo gusinyana amasezerano n’Akarere ka Rubavu yo kubaka iyi Gare izuzura itwaye abarirwa muri miliyari umunani z’Amafaranga y’u Rwanda. Gare izubakwa ahigeze gushyirwa Gare n’ubundi hitwa Nyakabungo hazaba hafite ubunini bungana […]

todaySeptember 8, 2020 52

Inkuru Nyamukuru

Impanuka yahitanye babiri mu Gakiriro ka Gisozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ahagana saa tanu, ikamyo yamanutse yabuze feri iva ku isoko ryitwa Duhahirane mu Gakiriro(Gakinjiro) ka Gisozi mu karere ka Gasabo, isekura imodoka ebyri na moto ebyiri. Uwitwa Rwibutso Pierre ucuruza inyama iruhande rw'aho impanuka yabereye avuga ko abo yabonye bahise bitaba Imana ari abamotari babiri iyo kamyo yatuye mu mugende w'amazi(rigole). Moto zari ziriho abitabye Imana, imwe ifite nimero […]

todaySeptember 8, 2020 65

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Bamaze imyaka itanu bishyuza ibyabo byangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gasharu, umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa n’ikigo kitwa ‘Etablissement Sindambiwe’. Abo baturage bavuga ko abafite icyo kibazo bagera mu 100, bakaba bari bafitiwe umwenda w’agera kuri miliyoni 19 z’Amafaranga y’u Rwanda ariko ngo hari bake bishyuwe. Hakaba hashize imyaka itanu bategereje ubwishyu. Inshuro zose umunyamakuru wa Kigali Today yahamagaye Sindambiwe Simon, ari […]

todaySeptember 8, 2020 59

0%