Year: 2020

912 Results / Page 16 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

Abarokotse ibitero bya MRCD ya Rusesabagina barasaba indishyi z’ibyabo yahombeje

Bamwe mu baturage b'i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru na Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, basobanuriye Itangazamakuru ibyo umutwe wa FLN w'ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina wabahombeje mu mwaka wa 2018. Paul Rusesabagina weretswe Itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020, ni Visi Perezida w'Ishyaka MRCD Ubumwe rikaba ari ryo rifite inyeshyamba zitwa FLN zari zifite Umuvugizi wiyitaga Maj Callixte Sankara, na we akaba afungiwe muri gereza mu Rwanda. Abagabweho ibitero […]

todaySeptember 7, 2020 22

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka za COVID19-Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya COVID19 hibandwa ku kureba uko imirimo y’ingenzi ikomeza kugenda ikomorerwa ngo Abanyarwanda babashe kugira imibereho myiza. Umukuru w’igihugu yabitagarije ku bitangazamakuru bya RBA ku gicamunsi cyo ku wa 06 Nzeri 2020 aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zagarutse kuri COVID19 mu Rwanda n’ingaruka zayo ku buzima n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange. Umukuru w’Igihugu avuga ko […]

todaySeptember 7, 2020 50

Inkuru Nyamukuru

Ntidukeneye amahoro kurusha uko abaturanyi bacu bayakeneye-Perezida Kagame

Ntidukeneye amahoro kurusha uko abaturanyi bacu bayakeneye-Perezida Kagame Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko kubana neza n’ibihugu bituranyi ari yo nzira y’amahoro kandi ko u Rwanda rutayakeneye kurusha uko ibyo bihugu biyakeneye. Yabigarutseho ku cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, akaba yari arimo gusubiza ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru kijyanye n’uko umubano wifashe hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda.

todaySeptember 7, 2020 24

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera gishya kitirukana abawutuyemo

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali butangaza ko igishushanyombonera gishya gihera muri uyu mwaka wa 2020 kugera muri 2050, kizafasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga nk'uko babitekerezaga mu gishushanyombonera cy'ubushize cya 2013-2018. Ubwo berekanaga icyo gishushanyombonera ku wa gatanu tariki 4 Nzeri 2020, abayobozi b'umujyi wa Kigali basobanuriye inzego zinyuranye ibyiciro icyenda byahawe gukoresha ubutaka bwose bw’uyu mujyi. Igishushanyombonera gishya kigena imikoreshereze y’ubutaka mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’imyaka 30 iri imbere, […]

todaySeptember 5, 2020 81

Inkuru Nyamukuru

Umusaruro wa tungurusumu bafataga nka zahabu uheze mu mirima kubera kubura isoko

Abahinzi ba Tungurusumu mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze barasaba ubufasha bwo kubona isoko ry'umusaruro wabo kuko amasoko yo muri Kenya na Uganda bajyaga bagemuramo uwo musaruro yahagaze. Aba bahinzi bavuga ko barimo gukorera mu gihombo kuko ikilo cya tungurusumu mbere cyaguraga amafranga 2000, kuri ubu barimo kukigurisha amafaranga ari hagati ya 150 na 200. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Dushimire Jean yemeza ko abaturage bari mu bihombo […]

todaySeptember 4, 2020 30

Inkuru Nyamukuru

Huye: Hari abacuruzi batubahiriza 50% by’abagomba kuza mu isoko

Mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry'indwara ya Coronavirus, mu mujyi i Huye hafashwe ingamba z’uko abacururiza mu isoko bazajya basimburana, hakaza ½ buri munsi, n’abaranguza imboga zimwe na zimwe bimurirwa mu gikari cy’imberabyombi. Ku bijyanye no gusimburana mu kuza gucuruza, abacuruzi bavuga ko hari bagenzi babo batabyubahiriza, naho abaranguza imboga zimuriwe mu gikari cy’imberabyombi bakifuza ko na bagenzi babo basigaye babasangayo. Thomas Habimana, umucungamutungo w’isoko ry’Abisunganye, avuga ko abaranguza imboga […]

todaySeptember 4, 2020 23

Ubyumva Ute?

Ubyumva ute: Amabwiriza n’ibihano byashyizweho n’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali mu gukumira Covid-19

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza. Bagiye kugaruka ku mabwiriza mashya yashyizweho n'ubuyobozi bw'umugi wa Kigali, ndetse n'ibihano biteganyirijwe abantu banyuranya n'aya mabwiriza agamije gukumira COVID-19. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todaySeptember 4, 2020 67

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Ushinzwe uburezi yafunzwe azira gusinda agasagarira abubaka amashuri

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero akurikiranwe n’irwego rw’ubugenzacyaga (RIB) kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akanywa agasinda akanasagarira abubaka amashuri muri uwo murenge. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo Tuyishime Dieu Donne avuga ko Batumika yashyikirijwe (RIB) ngo akurikiranweho amakosa yakoze yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVIUD19 agasinda, ndetse agasagarira abaturage, kandi akaba azisobanura mu rwego rw’akazi nk’uko bikorwa mu mabwiriza agenga […]

todaySeptember 4, 2020 32

Inkuru Nyamukuru

Icyatumye dushyiraho ibihano by’amafaranga ni uko imibare ikomeje kwiyongera – Rubingisa uyobora Kigali

Abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya covid19 mu mujyi wa Kigali, bashyiriweho ibihano bikaze birimo amande y’amafaranga y’U Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10,000) kugera kuri miriyoni (1,000,000). Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki 3 Nzeli 2020 n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, nyuma y’uko inama njyanama iteranye igasanga abakomeje kurenga kuri aya mabwiriza bakwiye guhabwa ibihano. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko batagamije […]

todaySeptember 3, 2020 23

0%