Year: 2020

912 Results / Page 17 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

Umutekano muke si urusaku rw’amasasu gusa- Maj. Gen. Ruvusha

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj Gen Emmy Ruvusha, avuga ko umutekano muke atari uko humvikanye urusaku rw’amasasu gusa ari yo mpamvu asaba abayobozi n’abaturage kutirara. Ibyo yabivugiye ku Ndiza mu karere ka Muhanga ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020, ubwo yari mu bari baherekeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu ruzindinduko yari yagiriye muri ako karere. Maj Gen Ruvusha yavuze ko kugira umutekano muke atari uko haba humvikanye urusaku rw’amasasu […]

todaySeptember 3, 2020 59

Inkuru Nyamukuru

Muri ‘Kigali City Market’ harakorera abacuruzi b’ibiribwa 270, basimburana ari 70

Ba nyir'isoko ry'Umujyi wa Kigali (City Market muri Nyarugenge) ryongeye gufungura kuri uyu wa kane, bafashe ingamba zo kugabanya 3/4 by'abari basanzwe bacururizamo ibiribwa byangirika. Guhera kuri uyu wa kane abaza gucuruza no guhahira muri 'City Market' basanze hashushanyije aho umuntu agomba guhagarara cyangwa kwicara, ndetse n'ahabuzanyijwe mu rwego rwo guhana intera. Umwe mu bashoramari bubatse 'City market', Rudasingwa James avuga ko kugira ngo haboneke intera hagati y'umucuruzi n'undi, abakorera […]

todaySeptember 3, 2020 29

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwiteguye guteza imbere imijyi nk’uko biteganywa na Commonwealth-Prof Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko Inama y’Umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, yashojwe ku wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, yanzuye ko politiki y’imiturire inoze yava mu magambo ikajya mu bikorwa. Prof Shyaka avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibizasabwa ubuyobozi bwa Commonwealth mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, izateranira mu Rwanda muri Kamena umwaka utaha. Minisitiri Prof Shyaka yahagarariye u […]

todaySeptember 3, 2020 29

Inkuru Nyamukuru

Ababyeyi barashishikarizwa kudatuma abana mu isoko kuko bibaviramo uburara

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru barashishikarizwa kureka  gutuma abana mu isoko kuko usanga akenshi bibaviramo uburara. Ababyeyi barema isoko mu Gasantere ka Karamirabagenzi mu Murenge wa Muganza bahawe ubu butumwa nyuma y'igikorwa cyafatiwemo abana 59 bari baje batwaje ababyeyi ibicuruzwa. Ababyeyi bari baremye isoko rya Kamirabagenzi, aho bari kumwe n’abana bari begeranyijwe ngo baganirizwe, babwiwe ko gutuma abana ku isoko bibaviramo uburara kuko batangira kujyayo batumwe n'ababyeyi, hanyuma bakazagera […]

todaySeptember 3, 2020 62 1

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hari aborozi bakoresha imiti y’ibihingwa mu koza amatungo

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) burasaba aborozi bogesha amatungo yabo imiti yagenewe kwica udukoko mu bihingwa, kubihagarika, kuko bifite ingaruka ku buzima bwayo matungo no ku bantu. Abitangaje mugihe bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyagatare bahitamo gukoresha umuti witwa Dudu mu koza inka kuko ngo iri ku isoko itica uburondwe, hakiyongeraho kuba ihenda. Aba borozi bavuga ko impamvu bahitamo gukoresha iyi miti ari uko […]

todaySeptember 3, 2020 21

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kuva mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, arasaba bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Muhanga bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubicikaho kukobituma barangara bakanarangaza abo bayobora bityo ntibuzuze inshingano zabo. Prof. Shyaka yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020, ubwo yari mu ruzinduko muri ako karere aho yasuye ibikorwa bitandukanye byiganje mu gace ka Ndiza, nyuma aganira n’abayobozi bose guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere. Akarere ka Muhanga […]

todaySeptember 3, 2020 59

Inkuru Nyamukuru

Ruberangeyo yishimiye gusiga abarokotse Jenoside babonye amacumbi n’abanyeshuri bacutse

Theophile Ruberangeyo wayoboraga Ikigega gifasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(FARG), ku wa kabiri yashyikirije inyandiko z'icyo kigega Uwacu Julienne, uherutse kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri nk'Umuyobozi mushya wa FARG. Ruberangeyo avuga ko asize abarokotse Jenoside bose babonye amacumbi, ndetse ko abanyeshuri barihiwe bose ntawe ukiri mu mashuri yisumbuye. Umuyobozi Mukuru wa FARG ucyuye igihe akomeza avuga ko benshi mu barangije kwiga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite n'ikibazo cy'ubushomeri, ku buryo ngo hari […]

todaySeptember 2, 2020 22

Inkuru Nyamukuru

Ubusesenguzi bwa Tom Ndahiro ku ifatwa rya Paul Rusesabagina

Nyuma y’uko Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare atawe muri yombi, umusesenguzi Tom Ndahiro akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko utakwitwa ko warokoye abantu ku cyaha cya Jenoside ku ruhande rumwe, ariko ku rundi ruhande ukaba uri umuntu ufatanya n’abakoze Jenoside. Ni mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma y'uko ku munsi w'ejo ku wa mbere Urwego rw'igihugu rushinzwe iperereza […]

todaySeptember 2, 2020 51

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda, abantu 54 bavuriwe Covid-19 mu ngo, barayikize.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abantu 54 bari barwaye Covid-19 bakaba bari barashyizwe muri gahunda yo kuvurirwa mu rugo bamaze gukira icyo cyorezo. Hashize igihe gito MINISANTE itangije gahunda yo gukurikiranira abarwaye Covid-19 mu ngo iwabo, iyi minisiteri ikavuga ko birimo gutanga umusaruro kuko hari abakira kandi n’abagize ikibazo cyihariye nko kunanirwa guhumeka bahita babageraho bakabajyana kuvurirwa ahabugenewe. MINISANTE itangaza ko mu barwaye Covid-19 bose mu Rwanda, 85% batagaragaza ibimenyetso, […]

todaySeptember 1, 2020 62

0%