Year: 2020

912 Results / Page 19 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

Nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri Gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri – RURA

Ubuyobozi bw'umugi wa Kigali bwatangaje ko nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, isaba abagenzi gutega imodoka hakiri kare. Itangazo ubuyobozi bw'uyu mugi bwashyize ahagaraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane riravuga ko ibi byakoze mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bizakurikizwa kugeza igihe andi mabwiriza azatangarizwa. Inama y'abaminisitiri yaraye iteranye ikaba yanzuye ko abantu […]

todayAugust 27, 2020 38

Inkuru Nyamukuru

Impunzi z’Abarundi 471 ziratashye

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, impunzi z'Abarundi 471 zisabiye gusubira mu gihugu cyazo zafashijwe gutaha, akaba ari ryo tsinda rya mbere ry'abatashye kuva zagera mu Rwanda muri 2015. Abagiye gutaha babanje gupimwa Covid-19 bigaragara ko ari bazima hanyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y'inkambi ya Mahama ari ho imodoka zibakuye. Ni igikorwa cyateguwe na Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), nyuma […]

todayAugust 27, 2020 36 1

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Imodoka z’abantu ku giti cyabo ziraca akayabo mu gutwara abantu bajya mu ntara

Nyuma y'Inama y'Abaminisitiri yahagaritse ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi ntara, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo Covid-19, muri gare ya Nyabugogo nta modoka ijya cyangwa iva mu ntara ihaparitse. Umukozi w'Ikigo Volcano Express yabwiye Kt Radio ko bitewe n'imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yaje mu rukerera, hari imodoka zari zamaze guhaguruka i Kigali zagarukiye mu nzira, amatike abagenzi bakayasubiza. Abagenzi bari bazindutse na bo bari bicaye muri gare babuze icyo bakora. […]

todayAugust 27, 2020 32

Inkuru Nyamukuru

“Ibisobanuro ku bibasirwa na Covid-19 biboneka mu mibereho y’abaturage mu gace runaka” Dr.Nkeshimana Minelas.

Uko indwara ya Covid19 igenda yibasira ibihugu bitandukanye ku isi, hari ikintu kigaragara cyane, aho usanga ab’igitsina gabo bibasirwa cyane kandi bagahitanwa nayo kurusha ab’igitsina gore. Imibare igaragaza ko abagabo bamaze gupfa mu babonetseho coronavirusi ku isi, bangana na 4.7% by’abarwaye bose mu gihe abagore ari 2.8%. Ese Ibi byaba biterwa n’iki? Byumve muri iyi nkuru tugezwaho na Nadia Uwamariya

todayAugust 27, 2020 21

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Hagiye gutunganyirizwa inyama zizajyana ibirango by’igihugu mu mahanga

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko ibagiro rihuzuye rizajya ritunganyirizwamo inyama zoherezwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo ziriho ibirango by’uko ziturutse mu karere ka Ruhango. Ku bufatanye na Rwiyemezamirimo wahawe gucunga ibagiro rya kijyambere ryuzuye muri ako karere, ubuyobozi bugaragaza ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera umubare w’inka zitanga inyama kuko ahanini inyama zigemurwa mu mahoteri mpuzamahanga zigomba kuba ziva ku nka zagenewe kubagwa gusa kuko ari […]

todayAugust 26, 2020 27

Inkuru Nyamukuru

Sudani na Amerika batangiye ibiganiro ku kuvana icyo gihugu ku rutonde rw’ibishyigikiye iterabwoba.

Minisitiri w’Intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo ku buryo Sudani yakurwa ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba, yashyizweho mu gihe icyo gihugu cyari kiyobowe na Omar Al-Bashir, wahiritswe ku butegetsi muri Mata 2019. Pompeo yageze muri Sudani avuye muri Israel. Ni uruzinduko rukomeye kuko nirwo rwa mbere mu myaka myinshi ishize umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru […]

todayAugust 26, 2020 37

Inkuru Nyamukuru

Pascal Lissouba wahoze ayobora Congo-Brazzaville yitabye imana

Pascal Lissouba wahoze ari perezida wa Congo Brazzaville, watowe mu gihe cy’amashyaka menshi mu 1992, yapfiriye mu Bufaransa ejo ku wa mbere ku myaka 88 nk'uko byemejwe n'ishyaka rye, Union panafricaine pour la démocratie sociale (UPADS). Inkuru y’urupfu rwe yemejwe kandi n’umuhungu we Jérémie Lissouba, kuri Facebook. Bwana Lissouba yabaye Perezida wa Congo Brazzaville kuva mu 1992 kugeza mu 1997. Ni we washinze ishyaka UPADS mu 1991, mu gihe igitutu […]

todayAugust 25, 2020 33

Inkuru Nyamukuru

Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yavuze ko Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha kwa Nzeri cyangwa mu Kwakira 2020. Brammertz yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, aho yaje gushaka ibimenyetso byiyongera ku bishinja Kabuga, hamwe n’andi makuru yafasha gushakisha abandi batarafatwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Brammertz yavuze ko bikigoranye […]

todayAugust 25, 2020 20

Inkuru Nyamukuru

Urugo ni umushinga ugomba gukurikiranwa – Sr Immaculée Uwamariya

Soeur Uwamariya wihaye Imana ariko inshingano ze akazifatanya no gutanga inama zubaka imiryango agamije ko ingo zikomera, avuga ko urugo ari umushinga ugomba gukurikiranwa na buri wese. Ibyo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyibanze ku buryo umuntu yagira umuryango mwiza hirindwa kuwusenya . Avuga ko akenshi ikibazo gituruka mu miryango y’ubu, aho umwana akura ntacyo akora cyangwa nta nama agirwa n’ababyeyi, yagera mu rugo rwe […]

todayAugust 25, 2020 299

0%