Year: 2020

912 Results / Page 2 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

Imibereho myiza muri 2020: Abarya ari uko bavuye gupagasa, batunzwe na leta muri #GumaMuRugo

Muri aya makuru yaranze umwaka wa 2020, turibanda ku mibereho myiza y'abaturarwanda. Muri uyu mwaka, benshi bisanze imirimo bakoraga yahagaze kubera gahunda ya #GumaMuRugo. Ariko nanone ntago bataye icyizere, kuko leta yatangije gahunda yo kubitaho. Si aba gusa, kuko abagizweho ingaruka n'ibiza, nabo leta yabahaye ubufasha. Izi nkuru n'izindi nyinshi mu mibereho myiza urazumva muri aya makuru akurikira:

todayDecember 27, 2020 8

Inkuru Nyamukuru

Hari ababuze imodoka bituma Noheli itabasanga mu miryango yabo

Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2020, muri gare ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu bari bicaye, ariko nta cyizere cyo kubona imodoka kuko ingendo zari zahagaze ndetse ubona n’imiryango y’ahakatirwa amatike ahenshi ifunze. Byatumye rero barara batageze mu ngo iwabo ngo bizihirize Noheli hamwe n’imiryango yabo. Hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, aho abo bantu berekezaga mu bice bitandukanye bari babuze icyo gukora, mu gihe bateganyaga […]

todayDecember 25, 2020

Inkuru Nyamukuru

2020: Umwaka icyorezo Covid-19 cyahinduye ubuzima bw’abanyarwanda

Uyu mwaka wa 2020 waranzwe cyane n’amakuru avuga ku ndwara ya covid-19. Iyi ndwara ikaba yarahagaritse ubuzima mu bihugu byinshi byo ku isi n’u Rwanda rudasigaye, ndetse ibyiciro byose by’ubuzima bw’igihugu byagizweho ingaruka n’iki cyorezo. Muri kano kanya tugiye gusubiza amaso inyuma tugaruke by’umwihariko ku buryo iyi ndwara yagiye yigaragaza mu Rwanda, ibyemezo byagiye bifatwa n’abayobozi mu rwego rwo guhangana nayo, n'ingaruka iyi ndwara yagize ku buzima bw'abanyarwanda muri rusange. […]

todayDecember 25, 2020 6

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali urasaba abubaka inyubako z’ubucuruzi gushyiramo amacumbi

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali burasaba abawukoreramo gushaka uburyo inyubako z'ubucuruzi zabo zagira n'ibice biturwamo, kugira ngo abirirwa bakorera muri uyu mujyi babone n’aho barara hafi y’ubucuruzi bwabo. Ku ruhande rw’abashoramari bahafite inyubako, bavuga ko bitewe no kubaka bibahenze, gukodesha byibura inzu y’icyumba kimwe na salon mu mujyi rwagati ari amafaranga ibihumbi 600. Ibi ngo bituma hadashobora kubona abantu bahakodesha bashaka guturamo. Icyakora bo nka ba nyiri inzu bavuga ko bagiye […]

todayDecember 24, 2020 28

Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Harimo kubakwa uruganda rw’insinga ruzatwara asaga miliyari eshanu

Mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo harimo kubakwa uruganda ruzakora insinga z’amashanyarazi, rukazuzura rutwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ni uruganda rwa sosiyete y’abikorera isanzwe ikora insinga ya ‘Mark Cables’, bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Gashyantare 2021 nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwagiranye amasezerano y’imikorere n’abarukuriye bubivuga. Imirimo yo kubaka urwo ruganda ruri ku buso bwa hegitari 2.5 ubu igeze ku kigera cya 50%, rukaba rurimo kubakwa […]

todayDecember 24, 2020 10

Inkuru Nyamukuru

Hakenewe miliyari 2.5Frws zo kwishyura ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Umushumba wa Diyosezi gatulika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko hakenewe amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kwishyura aho bateganya kubaka Bazilika ya Kibeho. Yanabigaragaje mu rwandiko yanditse tariki 28 Ugushyingo 2020, abwira abakirisitu n’abandi bantu bakunda Kibeho, kimwe n’abandi bose bafite umutima mwiza, ko hakenewe miliyari zirenga ebyiri n’igice, zo guha ingurane abafite ibikorwa ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Ingoro ya Bikira Mariya i […]

todayDecember 23, 2020 31

0%