Ibigo by’amashuri biratangaza ko bifite ikibazo gikomeye cyo kwishyura fagitire y’amazi kuko ayo bakoresha yiyongereye cyane kubera gukaraba kenshi hirindwa Covid-19, bigasaba kugabanyirizwa igiciro kuri meterokibe. Mbere amashuri ngo yishyuraga amafaranga adakanganye kuko yakoreshaga amazi make, ariko ubu akoresha menshi, kandi uko amazi akoreshwa yiyongera ni nako igiciro kuri meterokibe kizamuka, kandi ngo ayo mashuri yo nta handi akura mafaranga y’inyongera. Bamwe mu bayobozi b’amashuri baganiriye na KT Radio, bahamya […]
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze icyizere gisa n’igica amarenga ko umusoro ku mutungo utimukanwa ushobora koroshywa. Yabitangaje kuwa mbere tariki 21 Ukuboza mu ijambo yageneye Abanyarwanda rigaragaza uko igihugu gihagaze, ndetse anagirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga. Umukuru w’umudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Rugando Umurenge wa Kimihurura Akarere ka Gasabo, Nitanga Salton, ni we wabajije iki kibazo, agaragariza Perezida Kagame ko umusoro w’ubukode bw’ubutaka wiyongereye […]
Banki ya Kigali ivuga ko irimo gutanga impano za Noheli n'Ubunani ku bacuruzi bakoresha imashini zayo zitwa POS, zivana kuri konti y'umuntu umubare w'amafaranga ahwanye n'igiciro cy'ibyo yaguze atarinze kujya kuyabikuza muri banki. Ubwo yari amaze guha Simba Supermarket igikombe cy’ishimwe kuri uyu wa mbere, Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yavuze ko bagiye gufasha abaguzi bose muri Kigali kutazongera kwitwaza amafaranga mu mwaka utaha wa 2021. POS (“cyangwa […]
In this program Vincent Gasana speaks to Serge Brammertz, Chief Prosecutor of the International Residual Mechanism for Criminal Tribunals. The focus is on Felicien Kabuga's case. Listen to the full program here:
Kuri uyu wa Mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame biteganyijwe ko agirana ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru, ndetse akaza kugeza ku baturage uko igihugu gihagaze, nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020. Ni ijambo Perezida Kagame yagombaga kugeza ku Baturarwanda mu nama y’igihugu y’umushyikirano yagombaga kuba ku wa gatatu w’icyumweru gishize, ariko ikaza gusubikwa bigendanye n’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza, gihagarika amakoraniro y’abantu benshi mu […]
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bubandu mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bafite akanyamuneza nyuma yo kubona umushoramari ubagurira inkari ku mafaranga 1000 ku ijerekani imwe. Ni umushoramari witwa Tugiremungu Erneste, washinze kompanyi igura izo nkari aho azivanga n’ibindi binyabutabire bigakorwamo ifumbire. Abo baturage bakaba bakomeje gutekereza imishinga inyuranye bazakora mu mafaranga bakura muri ubwo bucuruzi aho bamwe bateganya kuyaguramo amatungo n’ibindi.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko imodoka zitwara abanyeshuri cyangwa izitwara abantu bakora hamwe, na zo zigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, zigatwara abantu kuri 50%. Ibyo biravugwa kuko nyuma y’aho impinduka mu gutwara abagenzi zitangiye gushyirwa mu bikorwa, hari imodoka zitwara abanyeshuri zagaragaye zitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, zigatwara abana nk’uko byari bisanzwe. Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo […]