Abacuruzi barakangurirwa kwaka inguzanyo mu kigega cyo kuzahura ubukungu
Leta yashyizeho ikigega cya miliyari 200 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19, abacuruzi bagakangurirwa kukigana ngo bagurizwe kuko amafaranga agihari. Ibyo ni ibyatangajwe na Rwigamba Eric, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio ku wa 16 Ukuboza 2020, ikiganiro cyibanze ku mikorere y’icyo kigega. Rwigamba avuga ko ku ikubitiro muri icyo kigega Leta yahise ishyiramo miliyari […]