Huye: Ku Bitaro bya Kabutare bari kuvura abafite ubusembwa ku mubiri
Guhera kuwa mbere tariki 16/11/2020 kuzageza kuwa gatanu tariki 20/11/2020, inzobere z’abaganga zikora umurimo wo gukosora ubusembwa ku mubiri inyuma, ziri kuvurira ku bitaro bya Kabutare. Abafite ibisebe byanze gukira byaba ibyizanye cyangwa ibikomoka ku zindi mpamvu harimo n'ubushye, abafite ibibari, abafite ibishyundu n'ibindi bintu ku ruhu bibatera ubusembwa, ni bo bahamagariwe kwitabira iyi gahunda. Itsinda ry'abaganga b’impuguke mu gukosora ubusembwa ku mubiri (Chirurgie plastique, esthétique et reconstructive), hamwe n'abandi […]