Year: 2020

912 Results / Page 6 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

USA: Umujyanama wa Trump mu masengesho aravugako abamarayika barekuwe bava muri Afrika kugirango bafashe Donald Trump gutsinda

White House adviser Paula White is calling in the “angelic reinforcement” from Africa and South America to help Trump win. pic.twitter.com/UAgOR8Bovk— Guthrie Graves-Fitzsimmons (@GuthrieGF) November 5, 2020 Umujyanama wa prezida Donald Trump mu by'umwuka Paula White-Cain, avuga ko "abamarayika barekuwe" bava muri Afurika no muri Amerika y'Epfo kugira ngo bafashe donald trump gutsinda amatora aho akomeje kurushwa n'uwo bahanganye Joe Biden uhagarariye ishyaka ry'abademocrate. Mu mashusho yakwiriye hose asenga ashishikaye […]

todayNovember 5, 2020 46

Inkuru Nyamukuru

Ahakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gukora

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gufungura imiryango no gusubukura imirimo ihakorerwa, ariko hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19. Amabwiriza yahawe abatanga izi serivisi, abasaba gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashishije umuti umenyerewe nka ‘hand sanitizer’. Harimo kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura ibyumba n’ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo ‘massage’ n’ahandi hantu hose abantu bahurira. Abakora massage n’abakiliya kandi […]

todayNovember 5, 2020 94

Inkuru Nyamukuru

Malawi: Perezida Lazarus Chakwera yatesheje agaciro ibizamini bya leta

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yategetse ko ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye biheruka gukorwa bisubirwamo hose mu gihugu, kuko impapuro z'ibibazo zibwe zigasohoka mbere. Yavuze ko ibizamini bishya bigomba gukorwa mbere y'uko ukwezi kwa mbere 2021 kurangira. Ejo kuwa gatatu mu bice bitandukanye by'iki gihugu habaye imyigaragambyo y'abanyeshuri barakajwe n'uko ibizamini bakoze byateshejwe agaciro. Kuri uyu wa kane Bwana Chakwera yabwiye abanyamakuru i Lilongwe, ko yahaye minisitiri w'uburezi icyumweru […]

todayNovember 5, 2020 29

Inkuru Nyamukuru

Ibintu 5 bitangaje ku matora yo muri USA

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nicyo gihugu gikomeye kurusha ibindi ku isi, byaba mu bukungu, igisirikare, n’ibindi byinshi. Umukuru w’icyo gihugu, uwo ari we wese, agira ingaruka ku buzima bw’abanyamerikan’abatuye isi muri rusange, ari nayo mpamvu ibiri buve mu matora y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa kabiri bizagira ingaruka kuri buri wese. Dore bimwe mu by’ingenzi ukwiye kumenya ku matora yo muri USA. 1.Amashyaka Politiki yo muri USA iganzwa cyane n’amashyaka […]

todayNovember 3, 2020 92

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru, Huye, Rwamagana zaje imbere mu mihigo ya 2019-2020

Uturere twa Nyaruguru, Huye, Rwamagana nitwo twaje imbere y'utundi mu mihigo y'umwaka 2019-2020. Ibi ni ibyatangajwe mu muhango wo gushyira umukono ku mihigo y'umwaka wa 2020-2021, hanatangazwa uturere twa mbere twesheje imihigo ya 2019-2020. Ni umuhango wabereye mu karere ka Nyagatare. Usibye utwo turere dutatu twabaye utwa mbere, utundi twaje mu myanya icumi ya mbere, harimo Gisagara, Nyanza, Nyamasheke, Ngoma, Kicukiro, Gasabo, Kirehe. Mu gihe uturere twa Nyabihu, Karongi, na […]

todayOctober 30, 2020 135 1

Inkuru Nyamukuru

Philippines: Umupolisi yishwe n’inkoko y’isake

Mu gihugu cya Philippines, umupolisi yishwe n’isake ubwo yagerageza guhagarika umukino wo kurwanisha amasake, ukunzwe muri icyo gihugu. Inkuru dukesha chaine ya televeision CNN iravuga ko ibi byabereye mu ntara yitwa Samar iri mu majyaruguru y’icyo gihugu, Ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo guhagarika iyi mikiko yari irimo kubera mu nzu iri munsi y’ubutaka (cave). Uyu mupolisi yagerageje guterura iyi nkoko ariko icyuma cyari cyashyizwe ku maguru yayo mu gihe […]

todayOctober 29, 2020 135

Ababyeyi baganiriza abana/Imbuto Foundation

Inkuru Nyamukuru

“Imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibikwajina la Yesu”, Rwanda Women’s Network

Kuba imibare y'abangavu baterwa inda mu Rwanda yiyongera buri mwaka, ndetse 20.5% akaba ari abana batarengeje imyaka 11 y'ubukure, ikosa rirashyirwa ahanini ku babyeyi bashinjwa kutabaganiriza. Umuryango uharanira iterambere ry'umugore mu Rwanda witwa Rwanda Women's Network, uvuga ko abana bakunze gusaba ibisobanuro ababyeyi ku mikorere y'ibitsina ariko bakabima ayo makuru bababwira ko ari ibishitani, bigatuma bajya kuyashakira ku babasambanya. Dr Anicet Nzabonimpa, Impuguke mu buzima bw'imyororokere akaba ari umwe mu […]

todayOctober 28, 2020 64

Inkuru Nyamukuru

Amashantiye y’ubwubatsi aratungwa agatoki mu guteza umwanda muri Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umuco w’isuku muri uwo Mujyi watangiye kudohoka, bugatunga agatoki ahanini amashantiye y’ubwubatsi, gusa ngo hari n’ahandi hagaragara icyo kibazo cy’umwanda. Byagarutsweho n’Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Munyandamutsa Jean Paul, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa Kabiri, cyibanze ku isuku muri uwo mujyi. Uwo muyobozi yavuze ko amashantiye y’ubwubatsi ari menshi cyane muri Kigali kandi ko nta […]

todayOctober 28, 2020 20

Uncategorized

Gufatwa kwa Joseph Mugenzi byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera – CNLG

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yishimiye gutabwa muri yombi kwa Joseph Mugenzi wafatiwe mu Buholandi kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa, gufatwa kwe bikaba byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga. Amakuru yo guta muri yombi Mugenzi yamenyekanye kuri uyu wa kabiri, nyuma y’imyaka 26 yihisha ubutabera kuko yigeze no kujya mu Bubiligi rwihishwa Police ikamucakira arimo kugerageza kugaruka mu Buholandi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya […]

todayOctober 27, 2020 35

0%