Year: 2020

912 Results / Page 8 of 102

Background

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Itangira ry’amashuri no kongeza amafaranga

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Seraphine Flavia (MINEDUC) JMV Usengumuremyi (Ihuriro ry'amashuri yigenga), Mutesi Scovia (Umunyamakuru), Joseph Hakuzwumuremyi (Umunyamakuru). Baragaruka ku itangira ry'amashuri muri rusange ariko by'umwihariko ku mashuri yigenga ari kuvugwaho kuzamura ingano y'amafaranga abanyeshuri ndetse n'ababyeyi barimo gucibwa. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayOctober 19, 2020 6

Inkuru Nyamukuru

Evode Uwizeyimana na Prof. Dusingizemungu wa Ibuka bagizwe Abasenateri

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri ari bo: Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode. Prof Dusingizemungu asanzwe ari Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame mbikuye ku mutima mbashimiye icyizere mwangiriye. Mbijeje ko nzakora ibishoboka byose ngatunganya imirimo mwanshinze.— Prof Dusingizemungu Jean Pierre (@ProfDusingizem1) October 16, 2020 Kanziza […]

todayOctober 16, 2020 52

Inkuru Nyamukuru

Gukaraba intoki bibe umuco, kuko ntibirinda Coronavirus gusa

Gukaraba intoki kenshi kandi neza bikwiye kuba umuco ku bantu bose, kuko n'ubwo abantu babishishikarijwe cyane muri iki gihe cyo kwirinda indwara ya Coronavirus, ubundi bifasha mu kurinda n'izindi ndwara nyinshi zishobora kwandura binyuze mu ntoki. Ubu butumwa bwagarutsweho n'ubuyobozi bw'umuryango Water Aid ku bufatanye n'Akarere ka Nyamagabe, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki kuri uyu wa 15 Ukwakira. Dr Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kaminuza by'i Butare, […]

todayOctober 16, 2020 48

Inkuru Nyamukuru

Mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro hatangijwe umushinga “50 Million African women Speak Project”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare busaba abagore gutinyuka bagakora ibikorwa byabo bagamije kwihaza no gusagurira isoko. Ni mu gihe kuri uyu wa 15 Ukwakira hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Ni umunsi wizihirijwe mu kagari ka Nkoma, umurenge waTabagwe, aho abagore batishoboye 16 borojwe ihene. Nyamara uyu munsi wizihijwe imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2018 abagore 65.7% bakora ubuhinzi budasagurira isoko. Zimwe mu nzitizi umugore wo mu cyaro agihura […]

todayOctober 15, 2020 38

Inkuru Nyamukuru

Banki y’Abaturage (BPR) irimo kwakira icya cumi n’amaturo y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi

Bankiy'Abaturage (BPR atlas mara) yatangije ubufatanye n'Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi, aho abanyetorero bose bazajya banyuza amaturo n’icya cumi (1/10) babinyujije mu ikoranabuhanga rya Mo-Pay. Ubuyobozi bw'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi (SDA) mu Rwanda hamwe na Banki y'Abaturage bakoze inama kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2020, bemeranywa ko nta mudivantisiti w'umunsi wa karindwi uzongera gutanga amaturo n’Icya cumi (1/10) akoze ku mafaranga. Umuntu wese ufite telefone zigezweho (smart phone) […]

todayOctober 15, 2020 59

Inkuru Nyamukuru

Abagabo bihakanye abana babyaye bagiye gupimwa ADN

Kuri uyu wa 14 Ukwakira, impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe yatangije umushinga wo gupima ADN abana bihakanywe n’abagabo kugira ngo bagire uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, aho iki gikorwa cyatangirijwe, buvuga ko gupima ADN bizafasha kandimu gukumira isambanywa ry’abana kuko bizaba byoroshye kumenya uwabikoze. Ni umushinga uzakorera mu turere twa Nyagatare na Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba na Gasabo mu mujyi wa Kigali. Mu guhitamo uturere ngo […]

todayOctober 14, 2020 53

Inkuru Nyamukuru

MINICOM irizeza igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihe byaba byeze

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda(MINICOM), yatangaje ko ibiciro by'ibiribwa ari byo byonyine bishobora kugabanuka mu mpera z'uyu mwaka bitewe n’uko ibirimo guhingwa ubu bizaba byeze, ariko ko ibicuruzwa bikomoka hanze byo bishobora gukomeza guhenda. Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yasobanuye ko impamvu yo kuzamuka kw'ibiciro by'ibiribwa muri iki gihe iterwa n'uko nta musaruro uboneka mu gihe cy'impeshyi, uwabonetse mu […]

todayOctober 14, 2020 131

Inkuru Nyamukuru

Umunyecongo, Salukondo Mamisa Faruda, wakundanye n’umunyarwanda yahawe ubwenegihugu

Mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri, Salukondo Mamisa Faruda umugore w’umukongomani wakundanye n’umunyarwanda akamukurikira mu Rwanda, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga akarere ka Rubavu tariki ya 10 gicurasi 2019 Salukondo Mamisa yasabye Perezida ubwenegihugu kuko yashakanye n’umunyarwanda ndetse bakaba barabyaranye. Mu kiganiro na KT Radio, nyuma yo guhabwa ubwenegihugu Salukondo Mamisa yavuze ko yishimiye kuba umunyarwanda kandi ashimira Perezida Paul Kagame kuba yarabimusezeranyije, none […]

todayOctober 14, 2020 49

0%