Year: 2020

912 Results / Page 9 of 102

Background

Inkuru Nyamukuru

Ibyiciro by’ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Gashyantare 2021

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'Inzego z'Ibanze(LODA) kiravuga ko cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe, akaba ari igikorwa giteganyijwe kuzarangira mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka utaha wa 2021. Nyuma yaho mu kwezi kwa Gashyantare ni bwo ibyiciro bishya bitanu by'ubudehe bizatangira gukoreshwa kugera muri 2024. Icyiciro cya mbere cyitwa A kirimo imiryango yinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa urugo rufite ubutaka burenga hegitare 10 […]

todayOctober 14, 2020 63

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Ngamije yasobanuye impamvu abagenzi bongerewe mu modoka za rusange

Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ni uko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kongera gutwara abantu bicaye 100% mu gihe zari zimaze iminsi zitwara 50%. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, yasobanuye impamvu icyo cyemezo cyafashwe. Agira ati “Icyo ni kimwe mu byemezo bifatwa kugira ngo twongere dusubize ubukungu bw’igihugu mu […]

todayOctober 13, 2020 64

Inkuru Nyamukuru

Ku myaka 89 yagiye gusezerana mu murenge n’uwo bashakanye

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, Rwabudandi Cyprien w'ímyaka 89 yasezeranye mu murenge n'umufasha we Nyirabashumba Asela wímyaka 82. Ni isezerano ryabereye mu murenge wa Gisenyi akagari ka Rubavu mu Karere ka Rubavu. Rwabudandi yatangarije Kigali Today ko kuba yagiye gusezerana Atari ubwambere ahubwo ari ubwa kabiri kuko isezerano rya mbere ridafite aho ryanditse. Yagize ati:” Nongeye gusezerana, ariko nari narabikoze mu 1951 ubwo nari ndangije kwiga, ku […]

todayOctober 13, 2020 28

Inkuru Nyamukuru

1300 bahombejwe n’indwara ya Coronavirus bagiye guhabwa igishoro

Abacuruzi batoya 1300 bahombejwe na Gumamurugo kubera indwara ya Coronavirus, bagiye guhabwa igishoro giciriritse ngo bongere bakore. Aba bacuruzi ni abo mu mirenge imwe n'imwe yo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke.  1300 bagiye kuremerwa ni abacuruzi bari basanzwe bacuruza amafaranga atari menshi, byatumye hatekerezwa ko ibihumbi 50 byabafasha kongera gutangira, banahabwa inyigisho bakazabasha kugera kure kuruta uko bari basanzwe. Iyi nkunga bazayihabwa n'ihuriro IPC (Initiative pour la Participation […]

todayOctober 10, 2020 46

Inkuru Nyamukuru

Inka ntigenerwa amazi, irayegerezwa aho ibishakiye igasomaho

Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko inka zidakwiye kugenerwa amazi nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko zikwiye kuyegerezwa, aho ziyashakiye zigasomaho. Abavuga ibi banavuga ko inka itanga umusaruro mwiza iyo hitawe no ku byo irya, ndetse n’igihe ibirira. Joseph Nshokeyinka ushinzwe gahunda yo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo muri RDDP, avuga ko igihe inka ihawe ibyatsi byiza, birimo intungamubiri zihagije, yagombye kurya ibipima 3,5% by’ibiro ifite, igahabwa ibipima 4% by’ibiro […]

todayOctober 10, 2020 48

Inkuru Nyamukuru

Burera: Kuva muri Werurwe hamaze gufatwa abarembetsi 4334

Ubuyobozi bw'akarere ka Burera buvuga ko kuva muri Werurwe 2020, abarembetsi 4334 bashyizwe mu kato nyuma yo gufatwa batunda ibiyobyabwenge na magendu. Ni mu gihe mu mezi atanu ashize hamaze gufatwa ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 40. Kuva tariki 16 Nzeri 2020 mu mirenge yose igize ako karere, hakaba haratangijwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge. Kuva mu kwezi kwa mbere abarembetsi 3751, biganjemo urubyiruko bo mu karere ka Burera […]

todayOctober 10, 2020 32

Inkuru Nyamukuru

PAC yaburiye abayobozi bakuru ba BDF ku bwo gutandukira inshingano

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’umutungo wa Leta PAC yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu Rwanda. Usibye kunanirwa gucunga neza umutungo wa Leta cyari gishinzwe gushora mu gufasha imishinga iciriritse, PAC igaragaza ko BDFyananiwe no kugaruza amafaranga menshi yari yatanzwe nk’ingwate ku nguzanyo kuri imwe mu mishanga yatewe inkunga. Ku wa 17 Nzeri 2020 […]

todayOctober 9, 2020 34

Inkuru Nyamukuru

Bonerwa n’inyamaswa zivuye muri Nyungwe bakabura ubuvugizi ngo bishyurwe

Abatuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, barinubira kuba bakunda konerwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Nyungwe, bakabura ababavuganira ngo bishyurwe. Ubundi ngo bakunze konerwa n’inyamaswa bamwe bita inkote abandi ibitera, bakonerwa kandi n’ibyondi ndetse n’ifumberi. Muri rusange kandi izi nyamaswa ngo zona imyaka yose zisanze nk’uko bivugwa na Innocent Nzamuturimana na we uhaturiye. Abakecuru n’abasaza ibi bisimba bikunze konera, bavuga ko […]

todayOctober 9, 2020 221

Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Uburezi irashakisha uko abana batewe inda batareka ishuri

Minisiyeri y’Uburezi itangaza ko yatangiye gukusanya imibare y’abana b’abakobwa batewe inda muri iki gihe bamaze batiga kubera Covid-19, bityo bafashwe kugira ngo bitazabaviramo guhagarika kwiga kubera icyo kibazo. Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, icyo kiganiro kikaba cyaribanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri. Minisitiri Uwamariya yagarutse kuri icyo kibazo nyuma y’aho cyari kibajijwe n’umuturage […]

todayOctober 9, 2020 37

0%