Year: 2021

425 Results / Page 1 of 48

Background

Inkuru Nyamukuru

Abagore n’abakobwa bagororewe i Gitagata barahiriye kutazasubira mu buraya n’ibiyobyabwenge

Abagore n’abakobwa 90 baturutse mu turere dutandukanye bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera, barahiriye kutazasubira mu ngeso z’uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge. Babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, ubwo basozaga amasomo bari bamaze igihe cy’amezi 9 bahabwa, arimo guteka, ubudozi no gutunganya imisatsi.

todayDecember 31, 2021 52

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa by’iterambere byatwaye Miliyoni 997 Frw

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo byibanda ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. By’umwihariko kuri uyu munsi hirya no hino mu Gihugu, habaye gahunda yo gushyikiriza ibyo bikorwa abaturage, muri uyu mwaka hakaba hizihizwa imyaka 21 y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ibikorwa Polisi yamuritse byatwaye amafaranga y’u […]

todayDecember 29, 2021 71

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije – Perezida Kagame

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza, rivuga uko igihugu gihagaze, yijeje ko nta kibazo cy'ibiribwa gihari kubera ko gifite ibigega bihagije. Perezida wa Repubulika yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ijyanye n'uburyo u Rwanda rwakomeje guhangana n'icyorezo Covid-19, haba mu guhashya indwara ubwayo ariko Leta inagerageza kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n'ihagarikwa ry'imirimo.

todayDecember 28, 2021 39

Inkuru Nyamukuru

Umwaka utaha mu Rwanda haratangira gukorerwa inkingo n’imiti bya Covid-19

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hatangira gukorerwa imiti n’inkingo za covid-19. Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka ubaye uwa kabiri ushojwe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ariko ngo byasabye ko igihugu kiga uburyo bwo gukomeza guhangana nacyo. Yashimiye abanyarwanda uruhare bakomeje kugira mu mibereho hamwe n’iterambere ry’igihugu mu bijyanye no guhangana na Covid-19.

todayDecember 28, 2021 13

Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe igiye koherereza u Rwanda abarimu

Kuri uyu wa kane tariki 23 Ukuboza 2021, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guhana abarimu na Zimbabwe. Aya masezerano asinywe nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2021, ubwo habaga inama ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame yari yasabye igihugu cya Zimbabwe ko cyaha u Rwanda abarimu bunganira urwego rw’uburezi mu Rwanda.

todayDecember 24, 2021 35

0%