Inkuru Nyamukuru

Ikiganiro ‘ED-Tech’ kigaragaza intambwe abagore bakiri bato bamaze kugeraho mu buyobozi, cyongeye cyagarutse

todayMarch 29, 2021 27

Background
share close

Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda, gitambuka kuri KT Radio ku bufatanye na MasterCard Foundation kikibanda ku iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, kiraza kwibanda ku ntambwe abagore bakiri bato bamaze gutera mu buyobozi.

Icyo kiganiro kiba buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, icyo kuri uyu wa mbere ari na cyo cya kabiri kikaza gutambuka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikiganiro cya Ed-Tech Monday Rwanda gitumirwamo abantu batandukanye bitewe n’ingingo iba yateguwe ngo iganirweho, kikaba kinyura kuri KT Radio ndetse no ku murongo wa You Tube wa Kigali Today.

Mu kiganiro cy’uyu munsi abatumirwa ni Rita Mutabazi, Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Tumba College, Grace Ingabire, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya RICTA na Raisa Kamariza, Umuyobozi wa Moringa School mu Rwanda.

Ikiganiro giheruka ari nacyo cyari icya mbere, cyibanze ku masomo umwaka wa 2020 wasigiye Abanyarwanda mu burezi, cyane ko wabaye umwaka wagoranye kubera icyorezo cya Covid-19.

Uwo mwaka wa 2020, wagaragayemo imbogamizi zitandukanye abagore b’Abanyafurika bahuye na zo kugira ngo babashe kwiga bifashishije ikoranabuhanga, harimo ko imirimo yo mu rugo yabatwaraga umwanya wo kwiga cyangwa ntibabone ibikoresho by’ikoranabuhanga bari kwifashisha bari mu ngo, mu gihe bizwi ko kuzamura umugore ukiri muto ari urufunguzo rw’iterambere rirambye mu miryango no mu bihugu muri rusange.

Ababyeyi, abanyeshuri, abarezi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakaba bararikiwe gukurikira ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, basobanukirwe byinshi ku ngingo iganirwaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%