Inkuru Nyamukuru

Imihango yo gusaba no kwiyakira yakomorewe (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

todayJune 1, 2021 56

Background
share close

Ku wa Mbere, tariki ya 31 Gicurasi 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 05 Gicurasi 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID- 19.

Yemeje ko ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku itariki ya 01 Kamena 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (9:00 pm).

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m) mu Karere ka Karongi.

c. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’lgihugu zizakomeza.

d.Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID- 19.

e. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo irindwi na gatanu ku ijana (75%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

f. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.

g. Ibikorwa by’lnzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

h. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

i. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

j. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira mirongo itanu ku ijana (50%) by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

k. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 50% yübushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa tatu z’ijoro (9:00pm).

1. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizafungura mu byiciro, gahunda y’ifungura izatangazwa na Minisiteri ya Siporo nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

m. Ibikorwa bya siporo ikorerwa hanze biremewe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. Pisine (swimming pool) na SPAs zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

o. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

p. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwra harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

q. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

r. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero ryemerewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30.

s. Imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira bijyanye n’ubukwe birasubukuwe, ariko ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30. Icyakora, iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye, kandi berekanye ko bipimishije COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu.

t. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro. Gahunda y’uko bizafungurwa izatangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’lnganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki zikurikira:

o Politiki y’lgihugu y’abafite ubumuga.

o Politiki y’lgihugu y’abageze mu zabukuru.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira:

o Amasezeraho hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Agence Francaise de Développement, yemerera Agence Francaise de Développement kugira icyicaro mu Rwanda.

o Amasezeraho hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Tearfund East and Central Africa, yemerera Tearfund East and Central Africa kugira icyicaro cy’Akarere (Regional Office) mu Rwanda.

o Amasezerano y’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na Rochester Institute of Technology.

o Amasezerano yo gucunga amashyamba hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Mata Tea Company Ltd.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega cy’lterambere by’Amajyaruguru y’u Burayi, yerekeranye n’inguzanyo hamwe n’impano zigenewe guhangana n’imyuzure muri Kigali no guhuza imiyoboro y’amazi yo mu mujyi mu rwego rw’umushinga wa kabiri w’iterambere ry’imijyi mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 14 Gicurasi 2021.

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Francaise de Développement, yerekeranye n’inguzanyo yo gushyigikira gahunda yo kurwanya ingaruka za COVID-19 ku buzima n’imibereho by’abaturage, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 27 Gicurasi 2021.

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’Ubufaransa na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo hamwe n’impano zigenewe umushinga wo kugurira ibigo by’ubuvuzi bya Leta y’u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi na serivisi zijyanye na byo, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 28 Gicurasi 2021.

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Francaise de Développement, yerekeranye n’inkunga yo guteza imbere ibikorwa bya siporo mu mashuri no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya Politiki nshya ya Siporo mu mashuri, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku ya 27 Gicurasi 2021.

o Umushinga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi.

o Umushinga w’ltegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

o Umushinga w’itegeko rivanaho Itegeko no 42/2016 ryo ku wa 18/ 10/2016 rishyiraho Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n ‘imyigishirize y’imyuga mu Rwanda.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye imikoreshereze y’uburyo bw’ikoranabuhanga mu irangiza ry’inyandikompesha n’ubundi buryo bukoreshwa mu gihe ubw’ikoranabuhanga budakora.

7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango:

Silas NGAYABOSHYA, Director General of Gender Promotion and Women Empowerment

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda:

Louis Antoine MUHIRE, Made in Rwanda Analyst Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi:

Eric Gatera IYEZE, Chief Technical Advisor

Dr. Chantal INGABIRE, Director General of Planning

Octave SEMWAGA, Director General of Agriculture Modernization

Octave NSHIMIYIMANA, Director General of Agriculture Value Chain management and Trade

Alice MUKAMUGEMA, Crop Products supply chain and market analyst

o Egide MUTABAZI, Crop Products supply chain and market analyst

Arnold ISHIMWE, Animal Products supply chain and market analyst

Sabine Abewe HATEGEKIMANA, Animal Products supply chain and market analyst.

Jose Edouard MUNYANGAJU, Veterinary Medicines Registration and Variation Assessment Analyst

Dr. Doreen INGABIRE, Veterinary in Vitro Diagnostics and Medical Devices Registration Analyst

Arsène NTAZINDA, Food Supplement, Fortified Food Assessment and Registration Analyst

Serge TAMBWE, Beverages Assessment and Registration Analyst

Justin Muhire MANZI, Infant Formula Assessment and Registration Analyst

Jean Paul NDINDIBIJE, Drugs Import and Export Analyst

Joseph HABIYAMBERE, Medical Devices and Diagnostic Analyst

Clarisse AYINKAMIYE, Drugs Inspection and Compliance Analyst

Dr. Steven NKUSI, Pharmacovigilance and Post Marketing Surveillance Analyst

Dr. Alphonse NDAYAMBAJE, Clinical Trial Analyst

Nicole MUTIMUKEYE, Food Import and Export Control Analyst

Dr. Innocent NYAMWASA, Food Inspection and Compliance Analyst

Dr. Jean UWINGABIYE, Good Manufacturing Practice (GMP) and Good Laboratory Practices Analyst

Dr. Nadege NZIZA, Good Manufacturing Practice (GMP) and Good Laboratory Practices Analyst

Janvier NZEYIMANA, Good Manufacturing Practice (GMP) and Good Laboratory Practices Analyst

Costica UWITONZE, Good Manufacturing Practice (GMP) and Good Laboratory Practices Analyst

Fiona Padua MURENZI, Good Manufacturing Practice (GMP) and Good Laboratory Practices Analyst

o Mu Rubuga Ngishwanama rw’lnararibonye z’u Rwanda / Rwanda Elders Advisory Forum:

Anicet KAYIGEMA: Umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’lnararibonye/ Council Member

Muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta/National Public Service Commission:

Olivier KANAMUGIRE: Director of Professionalism Promotion and Human Resource Management Oversight Unit

Fernand NKURUNZIZA: Director of Human Resource Management Compliance Unit

Mu Kigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge/Rwanda Standards Boaard:

o Liliane KAMANZI, Director of Standards Publication, Training and Technical Assistance Unit

o Eric M. KARAMUZI, Director of Mechanical Metrology Unit

Bikorewe i Kigali, ku wa 31 Gicurasi 2021.
Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’lntebe

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye ikipe ya Patriots BBC

Kuri uyu wa Mbere Perezida wa repubuika Paul Kagameyakiriye muri Village Urugwiro ikipe ya Patriots BBC, yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basket Ball Africa League (BAL). Perezida Kagame yabashimiye uburyo bitwaye muri aya marushanwa, ariko kandi abasaba gukomeza gushyira imbaraga muri uyu mukino. Umukuru w’igihugu yababwiye ko kuba bataratsinze ngoi begukane iri rushanwa bidakwiye kubaca intege, kuko mu buzima habamo gutsinda no gutsindwa, ahubwo abasaba kwigira kuri uko […]

todayJune 1, 2021 8

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%