Inyanja Twogamo – Ese Bob Marley yaba yarishwe na CIA?
Bob Marley, umuhanzi benshi bafata nk’umwami w’injyana ya Reggae, yapfuye afite imyaka 36, asiga benshi mu gihirahiro, bamwe bemeza ko yazize uburwayi, abandi bakavuga ko yazize akagambane k’abanyapolitike bari bashyize imbere ubutegetsi bwa mpatse ibihugu n’ivangura rishingiye ku ruhu. Muri kino kiganiro turi bugaruke ku makuru mashya aherutse gushyirwa ahagaragara ku rupfu rwa Bob Marley. Ni inyanja twogamo twateguriwe na Gasana Marcellin