Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama agirira uruzinduko mu Rwanda.
Amakuru avuga ko mu ruzinduko rwe, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, nyuma bakayobora isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi.
Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zirimo iz’umutekano n’ishoramari.
Perezida Paul Kagame yaherukaga guhura na Touadéra muri Mata uyu mwaka, ubwo bahuriraga muri Angola, mu nama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari, yigaga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu by’umutekano, ari nayo yahereweho u Rwanda rwohereza umutwe w’ingabo udasanzwe muri icyo gihugu mu mpera z’umwaka ushize, kugira ngo ubungabunge umutekano mu bihe bikomeye by’amatora, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko.
U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bifite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSMA).
Touadéra agiye kuza mu Rwanda mu gihe guhera ku wa Kabiri w’iki cyumweru, u Rwanda rwatangiye kohereza batayo ya gatatu igizwe n’ingabo 750 zagiye kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Post comments (0)