Inkuru Nyamukuru

Amasaha yo kugera mu ngo yongerewe: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

todayAugust 12, 2021 27

Background
share close

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa gatatu tariki 11 Kanama 2021, yafashwe imyanzuro itandukanye, irimo no kuvugurura ingamba zisanzweho zo kwirinda Covid-19.

Ingamba zafashwe zigomba gutangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, zikazageza ku ya mbere Nzeri 2021.

Mu ngamba zavuguruwe harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bikazajya bifunga saa moya z’ijoro.

Ibiro by’lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Inama zikorwa imbonankubone (physical conferences) zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara imodoka zitwara abagenzi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

Resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y ‘Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50.

Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yok u wa gatatu ku buryo burambuye wabisanga ku rundi rubuga rwacu: www.kigalitoday.com

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%