Ibitaramo n’imikino y’amahirwe byakomorewe, amasaha yo guhagarika ingendo ashyirwa saa yine i Kigali
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye muri Village Urugwiro, yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo ashyirwa saa yine mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yo gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ibirori rusange bikomorewe ariko hazatangazwa amabwiriza abigenga. Ku bijyanye n’ibirori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi), Inama y’Abaminisitiri yemeje ko […]
Post comments (0)